2 Samweli 21 - Kinyarwanda Protestant Bible

Ab'i Gibeyoni bihōrera

1Bukeye ku ngoma ya Dawidi hatera inzara, imara imyaka itatu uko yakurikiranye, Dawidi asobanuza Uwiteka. Uwiteka aravuga ati “Bitewe na Sawuli n'inzu ye y'abicanyi, kuko yishe ab'i Gibeyoni.”

2 umukobwa wa Sawuli yabyaranye na Aduriyeli, mwene Barizilayi w'Umumeholati.

9Abatanga mu maboko y'ab'i Gibeyoni babamanika ku musozi imbere y'Uwiteka, bapfira icyarimwe bose uko ari barindwi, bicwa mu isarura rigitangira, batangiye gusarura sayiri.

10Risipa umukobwa wa Ayiya yenda ikigunira acyisasira ku rutare, uhereye mu itangira ry'isarura ukageze igihe cy'imvura y'umuhindo yashyaniye kuri izo ntumbi, ntiyakundira ibisiga byo mu kirere ko bizirya ku manywa, cyangwa inyamaswa zo mu ishyamba ziza nijoro.

11Bukeye babwira Dawidi ibya Risipa umukobwa wa Ayiya inshoreke ya Sawuli, icyo yakoze.

121 Sam 31.8-13 Dawidi aragenda akura amagufwa ya Sawuli na Yonatani umuhungu we mu bantu b'i Yabeshi y'i Galeyadi, bari baranyaze mu nzira y'i Betishani, aho Abafilisitiya bari barayamanitse kuri wa munsi Abafilisitiya biciraga Sawuli i Gilibowa.

13Akurayo amagufwa ya Sawuli na Yonatani umuhungu we, maze bateranya amagufwa ya ba bandi bamanitswe.

14Nuko bahamba amagufwa ya Sawuli na Yonatani umuhungu we i Sela mu gihugu cy'Ububenyamini, mu gituro cya se Kishi, basohoza ibyo umwami yategetse byose. Hanyuma y'ibyo Imana ibona guhendahenderwa igihugu.

Izindi ntambara za Dawidi(1 Ngoma 20.4-8)

15Bukeye Abafilisitiya bongera kurwana n'Abisirayeli. Dawidi amanukana n'abagaragu be arwana n'Abafilisitiya, bakirwana Dawidi agwa isari.

16Maze Ishubibenobu, wo muri bene cya gihanda, kuremera kw'icumu rye kwari shekeli z'umuringa magana atatu, yambaye inkota nshya ashaka kwica Dawidi.

171 Abami 11.36; Zab 132.17 Ariko Abishayi mwene Seruya aramuvuna, atikura Umufilisitiya aramwica. Maze abantu ba Dawidi baramurahiza bati “Ntukongere gutabarana natwe, utazazimya itabaza rya Isirayeli.”

18Hanyuma y'ibyo hongera kubaho intambara ku Bafilisitiya i Goba. Sibekayi w'Umuhusha yica Safu wo muri bene cya gihanda.

19Bukeye hongera kubaho intambara ku Bafilisitiya i Goba, Eluhanani mwene Yaroregimu w'i Betelehemu yica Goliyati w'Umugiti, uruti rw'icumu rye rwasaga n'igiti kiboherwaho imyenda.

20Bukeye kandi habaho intambara i Gati, hariyo umugabo muremure cyane, yari afite intoki eshanu ziriho indegeya ku maboko yombi, n'amano atandatu ku maguru yombi, byose byari makumyabiri na bine, kandi na we yabyawe na cya gihanda.

21Ashujuguje Isirayeli, Yonatani mwene Shimeya mukuru wa Dawidi aramwica.

22Abo bose uko ari bane babyawe na cya gihanda cy'i Gati, bicwa na Dawidi n'abagaragu be.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help