1 Abami 15 - Kinyarwanda Protestant Bible

Iby'Umwami Abiyamu(2 Ngoma 13.1-23)

1Mu mwaka wa cumi n'umunani wo ku ngoma y'Umwami Yerobowamu mwene Nebati, ni bwo Abiyamu yimye i Buyuda.

2Amara imyaka itatu i Yerusalemu ari ku ngoma, kandi nyina yitwaga Māka umukobwa wa Abishalomu.

3Abiyamu uwo akomeza kugendera mu bibi bya se yahoze akora byose, kuko umutima we utari utunganiye Uwiteka Imana ye nk'uwa sekuruza Dawidi.

4 i Yerusalemu, yimika umwana we wamuzunguye, imukomeza i Yerusalemu,

52 Sam 11.1-27 kuko Dawidi yakoraga ibyiza imbere y'Uwiteka, ntateshuke ngo ave mu ijambo yamutegetse ryose iminsi yose yo kubaho kwe, keretse mu bya Uriya w'Umuheti.

6Nuko hakajya habaho intambara hagati ya Rehobowamu na Yerobowamu iminsi yose yo kubaho kwe.

7Ariko imirimo yose ya Abiyamu n'ibyo yakoze byose, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy'ibyo ku ngoma z'abami b'Abayuda? Kandi habaho intambara hagati ya Abiyamu na Yerobowamu.

8Bukeye Abiyamu aratanga asanga ba sekuruza, bamuhamba mu mudugudu wa Dawidi, maze umuhungu we Asa yima ingoma ye.

Iby'Umwami Asa(2 Ngoma 15.16—16.6)

9Mu mwaka wa makumyabiri wo ku ngoma ya Yerobowamu umwami w'Abisirayeli, Asa yimye i Buyuda.

10Amara imyaka mirongo ine n'umwe i Yerusalemu ari ku ngoma, kandi nyina yitwaga Māka umukobwa wa Abishalomu.

11Asa uwo yakoraga ibitunganiye Uwiteka nk'uko sekuruza Dawidi yakoraga.

12Yirukanye abatinganyi abakura mu gihugu, akuraho n'ibishushanyo byose ba se bari bariremeye.

13Ndetse yirukana na nyina Māka mu bugabekazi, kuko yari aremesheje igishushanyo cy'ikizira cya Ashera. Asa amutemera igishushanyo, agitwikira ku kagezi kitwa Kidironi,

14ariko ingoro zo ku tununga ntizakurwaho. Icyakora umutima wa Asa wari utunganiye Uwiteka iminsi ye yose.

15Kandi acyura ibintu se yejeje mu nzu y'Uwiteka n'ibyo yejeje ubwe, iby'ifeza n'iby'izahabu n'ibindi bintu.

16Ariko hakajya habaho intambara hagati ya Asa na Bāsha umwami w'Abisirayeli iminsi yabo yose.

17Muri izo ntambara Bāsha umwami w'Abisirayeli aratabara atera i Buyuda, yubaka i Rama ngo yimīre abajya kwa Asa umwami w'Abayuda cyangwa abavayo.

18Umwami Asa abibonye yenda ifeza n'izahabu byari byasigaye byose by'ubutunzi bwo mu nzu y'Uwiteka n'ibyo mu nzu y'umwami, abiha abagaragu be abyoherereza Benihadadi mwene Taburimoni, mwene Heziyoni umwami w'i Siriya wari utuye i Damasiko aramubwira ati

19“Jyewe nawe dufitanye isezerano, ndetse ni irya data na so. Dore nkoherereje ituro ry'ifeza n'izahabu, genda ureke isezerano ryawe na Bāsha umwami w'Abisirayeli ripfe, kugira ngo andeke.”

20Nuko Benihadadi yumvira Umwami Asa, yohereza abagaba b'ingabo ze, batera imidugudu y'Abisirayeli batsinda Iyoni n'i Dani na Abeli Betimāka n'i Kinereti hose, n'igihugu cyose cya Nafutali.

21Bāsha abyumvise arorera kubaka i Rama, ajya i Tirusa agumayo.

22Umwami Asa aherako akoranya Abayuda bose nta n'umwe wemerewe gusigara, bajya i Rama bakurayo amabuye n'ibiti Bāsha yubakishaga, maze Umwami Asa abyubakisha i Geba y'i Bubenyamini n'i Misipa.

23Ariko indi mirimo yose ya Asa n'ibyo yakoresheje imbaraga ze byose, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy'ibyo ku ngoma z'abami b'Abayuda? Ariko hanyuma ageze mu za bukuru arwara ibirenge.

24Bukeye Asa aratanga asanga ba sekuruza, bamuhamba hamwe na bo mu murwa wa sekuruza Dawidi, maze umuhungu we Yehoshafati yima ingoma ye.

Imana ihōra inzu ya Yerobowamu ibyaha bye

25Mu mwaka wa kabiri wo ku ngoma ya Asa umwami w'Abayuda, Nadabu mwene Yerobowamu yimye muri Isirayeli, amara imyaka ibiri ategeka Abisirayeli.

26Ariko akora ibyangwa n'Uwiteka agendana ingeso za se, n'ibyaha yoheje Abisirayeli ngo bacumure.

27Bukeye Bāsha mwene Ahiya wo mu muryango wa Isakari aramugomera, Bāsha amwicira i Gibetoni y'Abafilisitiya, kuko ubwo Nadabu n'Abisirayeli bose bari bagose i Gibetoni.

28Mu mwaka wa gatatu wo ku ngoma ya Asa umwami w'Abayuda ni bwo Bāsha yamwishe, yima mu cyimbo cye.

291 Abami 14.10 Akimara kwima yica ab'inzu ya Yerobowamu bose, ntiyamusigira n'umwe uhumeka kugeza aho yamutsembeye rwose, nk'uko Uwiteka yavugiye mu kanwa k'umugaragu we Ahiya w'i Shilo,

30abahoye ibyaha Yerobowamu yakoze, n'ibyo yoheje Abisirayeli ngo bacumure, n'uko yarakazaga Uwiteka Imana ya Isirayeli.

31Ariko indi mirimo yose ya Nadabu n'ibyo yakoze byose, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy'ibyo ku ngoma z'abami b'Abisirayeli?

32Hanyuma habaho intambara hagati ya Asa na Bāsha umwami w'Abisirayeli iminsi yabo yose.

33Mu mwaka wa gatatu wo ku ngoma ya Asa umwami w'i Buyuda, Bāsha mwene Ahiya yimye muri Isirayeli hose atura i Tirusa, amara imyaka makumyabiri n'ine ari ku ngoma.

34Ariko akora ibyangwa n'Uwiteka agendana ingeso za Yerobowamu, n'icyaha cye yoheje Abisirayeli ngo bacumure.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help