1Uwo munsi Umwami Ahasuwerusi agabira Umwamikazi Esiteri ibya Hamani, umwanzi w'Abayuda. Maze Moridekayi aza imbere y'umwami kuko Esiteri yari yavuze icyo bapfana.
2Umwami aherako yiyambura impeta, iyo yari yatse Hamani ayiha Moridekayi. Maze Esiteri aha Moridekayi ubutware bw'ibya Hamani.
3Hanyuma Esiteri yongera kuvugira imbere y'umwami, amwikubita imbere amwinginga arira, ngo amareho inama mbi ya Hamani Umwagagi, n'imigambi ye yari yagambiriye kugirira Abayuda.
4Umwami atunga Esiteri inkoni y'izahabu, nuko Esiteri arahaguruka ahagarara imbere y'umwami
5aravuga ati “Umwami nabishima kandi niba mutonnyeho, ibyo mvuga bikamutunganira nkaba nkundwakaye, ndabinginga ngo bandike inzandiko zo gukura izo Hamani mwene Hamedata Umwagagi yagambiriye, akazandikishiriza kurimbura Abayuda bari mu bihugu by'umwami byose.
6Mbese nabasha nte kwihanganira kureba ibyago bizaba ku bwoko bwacu? Cyangwa nabasha nte kwihanganira kuzareba bene wacu barimburwa?”
7Umwami Ahasuwerusi asubiza Umwamikazi Esiteri na Moridekayi Umuyuda ati “Dore ngabiye Esiteri ibya Hamani, kandi we bamumanitse ku giti muhora kubangurira ukuboko kwe kugirira nabi Abayuda.
8Nuko namwe mwandikire Abayuda uko mushatse, mubandikire mu izina ry'umwami muhomeho ikimenyetso cy'impeta ye, kuko inzandiko zanditswe mu izina ry'umwami zigahomwaho ikimenyetso cy'impeta ye, nta muntu ubasha kuzikura.”
9Nuko icyo gihe ku munsi wa makumyabiri n'itatu w'ukwezi kwa gatatu kwitwa Sivani, bahamagara abanditsi b'umwami bandika ibyo Moridekayi ategetse Abayuda byose, n'ibisonga by'umwami n'abatware b'intebe n'abatware b'ibihugu uko ari ijana na makumyabiri na birindwi, uhereye i Buhindi ukageza Etiyopiya, igihugu cyose nk'uko imyandikire yacyo imeze, n'ishyanga ryose uko ururimi rwayo ruri, bandikira n'Abayuda mu rurimi rwabo uko imyandikire yabo imeze.
10Nuko Moridekayi abyandika mu izina ry'Umwami Ahasuwerusi, abihomaho ikimenyetso cy'impeta y'umwami, yohereza intumwa zijyana izo nzandiko bahetswe n'amafarashi akorera umwami kandi afite imbaraga, yakenurirwaga mu kiraro cy'umwami.
11Muri izo nzandiko umwami yemerera Abayuda bo mu midugudu yose ngo baterane birwaneho bashikamye, kugira ngo bazice barimbure, bamareho ingabo zose z'amoko yose zo muri ibyo bihugu zizabatera, bice n'abana babo bato n'abagore babo bajyane ibintu byabo ho iminyago,
12kandi ibyo bizabe ku munsi umwe mu bihugu byose by'Umwami Ahasuwerusi, ari wo munsi wa cumi n'itatu w'ukwezi kwa cumi n'abiri kwitwa Adari.
13Urwandiko rukurikije urwategetse yuko iteka rizamamazwa mu bihugu byose, ruherako rwandikirwa amahanga yose, ruvuga yuko Abayuda bakwiriye kuba biteguye kuri uwo munsi, guhōra inzigo ku banzi babo.
14Nuko intumwa zihetswe n'amafarashi y'imbaraga yakoreraga umwami, zigenda zitewe umwete zihutishwa n'itegeko ry'umwami, itegeko ryamamara mu murwa w'i Shushani.
15Hanyuma Moridekayi arasohoka ajya imbere y'umwami, yambaye imyambaro y'ubwami y'umukara wa kabayonga n'iy'ibitare, n'ikamba rinini ry'izahabu n'umwitero w'igitare cyiza n'uw'umuhengeri, nuko abo mu murwa w'i Shushani bararangurura barishima.
16Abayuda na bo baracya baranezerwa, barishima bagira icyubahiro.
17Nuko mu gihugu cyose no mu mudugudu wose aho itegeko n'iteka by'umwami byageraga, Abayuda baranezerwaga bakishima, bakagira ibirori n'umunsi mukuru. Maze abantu benshi bo mu mahanga yo mu gihugu bihindura Abayuda, kuko Abayuda bari babateye ubwoba.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.