1Twebwe abakomeye dukwiriye kwihanganira intege nke z'abadakomeye, ntitwinezeze.
2Umuntu wese muri twe anezeze mugenzi we kugira ngo amubere inyunganizi amukomeze,
3Zab 69.10 kuko Kristo na we atinejeje nk'uko byanditswe ngo “Ibitutsi bagututse byangezeho.”
4Ibyanditswe kera byose byandikiwe kutwigisha, kugira ngo kwihangana no guhumurizwa bitangwa na byo biduheshe ibyiringiro.
5Nuko rero Imana nyir'ukwihangana no guhumurizwa ibahe guhuza imitima yanyu nk'uko Kristo Yesu ashaka,
6kugira ngo muhimbaze Imana y'Umwami wacu Yesu Kristo ari yo na Se, n'umutima umwe n'akanwa kamwe.
7Nuko mwemerane nk'uko Kristo na we yabemeye, kugira ngo Imana ihimbazwe.
8Ndavuga yuko Kristo yabaye umukozi w'abakebwe wo kubagaburira iby'Imana ku bw'ukuri kwayo, kugira ngo asohoze ibyo ba sogokuruza basezeranijwe,
92 Sam 22.50; Zab 18.50 kandi ngo abanyamahanga bahimbarize Imana imbabazi zayo nk'uko byanditswe ngo
“Nzavuga ishimwe ryawe mu mahanga,
Kandi nzaririmbira izina ryawe.”
10 Guteg 32.43 Kandi ngo
“Banyamahanga mwese mwe, mwishimane n'ubwoko bwayo.”
11 Zab 117.1 Kandi ngo
“Banyamahanga mwese mwe, mushime Uwiteka,
Kandi amoko yose amuhimbaze.”
12 Yes 11.10 Yesaya na we yarabisongeye ati
“Hazabaho igitsina cya Yesayi,
Ni we uzahaguruka gutwara abanyamahanga,
Ni na we abanyamahanga baziringira.”
13Imana nyir'ibyiringiro ibuzuze umunezero wose n'amahoro biheshwa no kwizera, kugira ngo murusheho kwiringira mubiheshejwe n'imbaraga z'Umwuka Wera.
Umurimo wa Pawulo n'inama ze14Bene Data, nanjye nzi neza ibyanyu yuko mwuzuye ingeso nziza, mwuzuye n'ubwenge bwose mukaba mwashobora no guhugurana.
15Nyamara muri uru rwandiko hamwe na hamwe nabandikiye ntabobera, nsa n'ubibutsa ku bw'ubuntu nahawe n'Imana,
16yuko nkwiriye kuba umukozi wa Yesu Kristo mu banyamahanga, wo kubagaburira ubutumwa bwiza bw'Imana nk'umutambyi, kugira ngo abanyamahanga babone uko baba igitambo gishimwa cyejejwe n'Umwuka Wera.
17Ni cyo gituma niyogeza mu murimo nkorera Imana muri Yesu Kristo.
18Sinzatinyuka kugira icyo mvuga, keretse icyo nakoreshejwe na Kristo ngo abanyamahanga bumvire Imana.
19Yampaye amagambo n'imirimo, n'imbaraga z'ibimenyetso bikomeye, n'ibitangaza n'imbaraga z'Umwuka Wera. Ibyo byatumye nsohoza ubutumwa bwiza bwa Kristo, uhereye i Yerusalemu, ukazenguruka ukagera muri Iluriko.
20Kandi nashishikariraga kuvuga ubutumwa bwiza aho izina rya Kristo ritari ryamenywa, ngo ntubaka ku rufatiro rwubatswe n'undi,
21Yes 52.15 ahubwo ngo bimere nk'uko byanditswe ngo
“Abatabwiwe ibye bazabibona,
Kandi abatabyumvise bazabimenya.”
22 Rom 1.13 Ni cyo cyatumye ngira igisībya kenshi kimbuza kuza iwanyu,
23ariko none ubwo ntagifite aho nshigaje muri ibi bihugu, nkaba narahereye mu myaka myinshi nifuza kuza iwanyu,
24ubwo nzajya i Sipaniya niringira kuzabasura nimpanyura, kugira ngo namwe mubone uko mumperekeza, njyeyo maze kubashira urukumbuzi ho hato.
251 Kor 16.1-4 Ariko none ndajya i Yerusalemu kugaburira abera,
26kuko ab'i Makedoniya na Akaya bashimye gusonzoraniriza impiya abakene bo mu bera b'i Yerusalemu.
271 Kor 9.11 Bashimye kuzibaha kandi babafitiye umwenda, kuko ubwo abanyamahanga basangiye iby'umwuka byabo, bafite umwenda wo kubafasha ku by'umubiri.
28Nindangiza ibyo maze kubashyikiriza neza izo mbuto z'ubuntu, nzavayo nyure iwanyu njye i Sipaniya.
29Kandi nzi yuko ubwo nzaza aho muri, nzazana umugisha wa Kristo ugwiriye.
30Nuko ndabinginga bene Data, ku bw'Umwami wacu Yesu Kristo, no ku bw'urukundo ruva ku Mwuka, ngo mushishikarane nanjye kunsabira Imana
31nkire ab'i Yudaya batanyumvira, kandi kugira ngo imfashanyo njyana i Yerusalemu zishimwe n'abera
32mbone uko nza aho muri nishimye, Imana nibikunda nduhukane namwe.
33Imana nyir'amahoro ibane namwe mwese, Amen.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.