Yeremiya 52 - Kinyarwanda Protestant Bible

Sedekiya ajyanwa i Babuloni ho imbohe(2 Abami 24.18—25.7)

1Sedekiya yimye amaze imyaka makumyabiri n'umwe avutse, amara imyaka cumi n'umwe akiri ku ngoma i Yerusalemu. Nyina yitwaga Hamutali, yari umukobwa wa Yeremiya w'i Libuna.

2Akorera ibibi imbere y'Uwiteka, nk'uko Yehoyakimu yagenje kose.

3Uburakari bw'Uwiteka bwageze i Yerusalemu n'i Buyuda, kugeza ubwo yabirukanye ngo bamuve imbere.

Sedekiya agomera umwami w'i Babuloni.

4Ezek 24.2 Nuko mu mwaka wa cyenda wo ku ngoma ye, mu kwezi kwa cumi, ku munsi wa cumi w'uko kwezi, Nebukadinezari umwami w'i Babuloni we n'ingabo ze zose batera i Yerusalemu barahagerereza, bahubaka ibihome impande zose.

5Nuko umurwa uragotwa birinda bigeza mu mwaka wa cumi n'umwe w'Umwami Sedekiya.

6Mu kwezi kwa kane ku munsi wa cyenda w'uko kwezi, inzara iba icyago mu murwa, kandi abantu bo mu gihugu bari babuze ibyokurya.

7Ezek 33.21 Maze umurwa ucikamo icyuho, ingabo zose zirahunga ziva mu murwa nijoro, zinyura mu nzira yo mu irembo riri hagati y'inkike zombi riri ku murima w'umwami, zerekera mu Araba, (na bo Abakaludaya bari bagose umudugudu).

8Maze ingabo z'Abakaludaya zikurikira Umwami Sedekiya zimufatira mu bisiza by'i Yeriko, ingabo za Sedekiya zose ziherako ziramuhāna ziratatana.

9Maze zifata Umwami Sedekiya zimushyira umwami w'i Babuloni i Ribula mu gihugu cy'i Hamati, maze amucira urubanza.

10Nuko umwami w'i Babuloni yicira abahungu ba Sedekiya mu maso ye, n'ibikomangoma by'i Buyuda byose abyicira i Ribula.

11Ezek 12.13 Maze anogora Sedekiya mo amaso, amubohesha iminyururu amujyana i Babuloni, amushyira mu nzu y'imbohe arinda agwamo.

Nebukadinezari anyaga ibintu byo mu nzu y'Imana, babijyana i Babuloni(2 Abami 25.8-17)

12Nuko mu kwezi kwa gatanu, ku munsi wa cumi w'uko kwezi, ari mu mwaka wa cumi n'icyenda wa Nebukadinezari umwami w'i Babuloni, Nebuzaradani umutware w'abarinzi wari igisonga cy'umwami w'i Babuloni, aza i Yerusalemu.

131 Abami 9.8 Atwika inzu y'Uwiteka n'ingoro y'umwami n'amazu y'i Yerusalemu yose, n'inzu y'umuntu ukomeye wese, arayitwika yose.

14Ingabo zose z'Abakaludaya zari kumwe n'umutware w'abarinzi, zisenya inkike zose zari zikikije i Yerusalemu.

15Maze Nebuzaradani umutware w'abarinzi ajyana abinazi bo mu bantu baho ari imbohe, n'abacitse ku icumu bari basigaye mu murwa n'impunzi zacikiye ku mwami w'i Babuloni, n'abandi bantu bari basigaye.

16Ariko Nebuzaradani umutware w'abarinzi asiga abinazi bo mu gihugu ngo bakenure inzabibu, babe n'abahinzi.

171 Abami 7.15-47 Maze Abakaludaya bamenagura inkingi z'imiringa zari mu nzu y'Uwiteka, n'ibitereko n'igikarabiro kidendeje cy'umuringa cyo mu nzu y'Uwiteka, bajyana imiringa yabyo yose i Babuloni.

18Bajyana n'ibibindi n'ibyuma byo kuyora ivu, n'ibifashi n'imbehe n'indosho n'ibintu by'imiringa bakoreshaga byose.

19N'ibikombe n'ibyotero n'inzabya n'ibyungu, n'ibitereko by'amatabaza n'indosho n'udukombe, ibintu by'izahabu n'iby'ifeza, umutware w'abarinzi arabijyana.

20Inkingi zombi n'igikarabiro kidendeje, n'amapfizi cumi n'abiri y'imiringa yari munsi y'ibitereko, ibyo Umwami Salomo yari yakoreye gushyira mu nzu y'Uwiteka, imiringa yabyo ntiyagiraga akagero.

21Inkingi na zo zari imiheha, uburebure bw'inkingi imwe bwari mikono cumi n'umunani. Umugozi wari uyisanganije wari mikono cumi n'ibiri, n'umubyimba w'umuringa wari ufite intoki enye,

22kandi umutwe wayo wacuzwe mu muringa. Uburebure bw'umutwe wayo bwari mikono itanu hasobekeranijeho ibisa n'urushundura, hariho n'amakomamanga byose byari imiringa, inkingi ya kabiri na yo yariho bene ibyo n'amakomamanga.

23Mu mbavu zayo hari amakomamanga mirongo urwenda n'atandatu, n'amakomamanga yari ahunzwe ku rushundura yari ijana.

Abaturage b'i Buyuda bajyanwa i Babuloni(2 Abami 25.18-21,27-30)

24Umutware w'abarinzi ajyana Seraya umutambyi mukuru, na Zefaniya umutambyi wa kabiri n'abakumirizi batatu,

25no mu murwa ahakura umutware wategekaga ingabo, n'abantu barindwi bo mu babanaga n'umwami babonetse mu murwa, n'umwanditsi w'umugaba w'ingabo wandikaga abantu bo mu gihugu, n'abantu mirongo itandatu bo mu gihugu babonetse mu murwa.

26Maze Nebuzaradani umutware w'abarinzi arabajyana, abashyira umwami w'i Babuloni i Ribula.

27Umwami w'i Babuloni arabakubita, abicira i Ribula mu gihugu cy'i Hamati.

Nuko Abayuda bavanwa mu gihugu cyabo bajyanwa ari imbohe.

28Umubare w'abantu Nebukadinezari yajyanye ari imbohe ni uyu: mu mwaka wa karindwi yajyanye Abayuda ibihumbi bitatu na makumyabiri na batatu.

29Mu mwaka wa cumi n'umunani wa Nebukadinezari yajyanye imbohe akuye i Yerusalemu, abantu magana inani na mirongo itatu na babiri.

30Mu mwaka wa makumyabiri n'itatu wa Nebukadinezari, Nebuzaradani umutware w'abarinzi yajyanye Abayuda magana arindwi na mirongo ine na batanu ari imbohe, abantu bose hamwe bari ibihumbi bine na magana atandatu.

31Mu mwaka wa mirongo itatu n'irindwi Yehoyakini umwami w'u Buyuda ari mu bunyage, mu kwezi kwa cumi n'abiri, ku munsi wa makumyabiri n'itanu wako, Evilimerodaki umwami w'i Babuloni, mu mwaka wa mbere wo ku ngoma ye, asubiza Yehoyakini umwami w'u Buyuda icyubahiro, amuvana mu nzu y'imbohe,

32amubwirana ineza, yubahiriza intebe ye kuyirutisha iz'abandi bami bamubagaho i Babuloni.

33Amukura mu myambaro y'imbohe amwambika imyiza, akajya asangira na we iminsi yose yo kubaho kwe.

34Umwami w'i Babuloni yamuhaga ibimutunga, igerero rya buri munsi, iminsi yose yo kubaho kwe arinda atanga.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help