1Hanyuma y'ibyo Dawidi anesha Abafilisitiya arabacogoza, ahindūra i Gati n'imidugudu yaho, ayinyaga Abafilisitiya.
2Anesha n'i Mowabu, Abamowabu bahinduka abagaragu be, bamuzanira indabukirano.
3Bukeye Dawidi anesha Hadarezeri umwami w'i Soba, amugeza i Hamati ubwo Hadarezeri yajyaga gukomeza ubwami bwe ku ruzi Ufurate.
4Dawidi amunyaga amagare igihumbi n'abagendera ku mafarashi ibihumbi birindwi, n'ingabo zigenza inzovu ebyiri, maze Dawidi atema ibitsi by'amafarashi akurura amagare yose, ariko asigaza amafarashi akwiriye amagare ijana.
5Bukeye Abasiriya b'i Damasiko baje gutabara Hadarezeri umwami w'i Soba, Dawidi abicamo abantu inzovu ebyiri n'ibihumbi bibiri.
6Dawidi aherako ashyira ibihome i Siriya ku murwa w'i Damasiko, Abasiriya bahinduka abagaragu ba Dawidi bamuzanira indabukirano. Nuko Uwiteka aha Dawidi kunesha aho yajyaga hose.
7Dawidi anyaga n'ingabo z'izahabu zatwarwaga n'abagaragu ba Hadarezeri, azizana i Yerusalemu.
81 Abami 7.40-47; 2 Ngoma 4.11-18 Kandi i Tibuhati n'i Kuni, imidugudu ya Hadarezeri, Dawidi ayikuramo imiringa myinshi cyane. Ni yo Salomo yakoresheje ikidendezi cy'umuringa, n'inkingi n'ibintu by'imiringa.
9Bukeye Towu umwami w'i Hamati yumvise ko Dawidi yanesheje ingabo za Hadarezeri umwami w'i Soba,
10atuma umwana we Hadoramu ku Mwami Dawidi kumuramutsa, no kumuha impundu z'uko yarwanye na Hadarezeri akamunesha, kuko Hadarezeri yajyaga arwana na Towu. Kandi Hadoramu yari azanye ibintu by'izahabu n'ifeza n'imiringa by'amoko yose,
11na byo Umwami Dawidi abitura Uwiteka hamwe n'ifeza n'izahabu, ibyo yari anyaze muri aya mahanga yose: mu Bedomu no mu Bamowabu no mu Bamoni, no mu Bafilisitiya no mu Bamaleki.
12 Zab 60.1 Kandi Abishayi mwene Seruya anesha Abedomu mu kibaya cy'umunyu, abicamo abantu inzovu imwe n'ibihumbi munani.
13Maze ashyira ibihome mu Edomu, Abedomu bose bahinduka abagaragu ba Dawidi. Nuko Uwiteka aha Dawidi kunesha aho yajyaga hose.
14Dawidi ategeka Isirayeli yose, aca imanza zo gukiranuka zitabera mu bantu be bose.
15Yowabu mwene Seruya ni we wari umugaba w'ingabo, na Yehoshafati mwene Ahiludi ni we wari umucurabwenge,
16na Sadoki mwene Ahitubu na Abimeleki mwene Abiyatari ni bo bari abatambyi, na Shavusha ni we wari umwanditsi,
17na Benaya mwene Yehoyada ni we wari umutware w'Abakereti n'Abapeleti, na bene Dawidi bari abatware bakikije umwami.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.