Abagalatiya 5 - Kinyarwanda Protestant Bible

Abagalatiya bahugurirwa gukomeza umudendezo wa Gikristo

1Ubwo Kristo yatubaturiye kuba ab'umudendezo, nuko muhagarare mushikamye, mutacyongera kubohwa n'ububata.

2Dore njyewe Pawulo ndababwira yuko nimukebwa, Kristo atazagira icyo abamarira.

3Kandi ndabwira umuntu wese ukebwa, yuko azaba afite umwenda wo kurangiza ibyategetswe n'amategeko byose.

4Mwebwe abashaka gutsindishirizwa n'amategeko mutandukanijwe na Kristo, kuko mwaguye muretse ubuntu bw'Imana.

5Naho twebwe ku bw'Umwuka dutegereje kuzakiranuka, twiringiye ko tuzabiheshwa no kwizera.

6Muri Kristo Yesu gukebwa nta cyo kumaze cyangwa kudakebwa, ahubwo ikigira icyo kimaze ni ukwizera gukorera mu rukundo.

7Mbese ko mwagendaga neza, ni nde wababujije kumvira ukuri?

8Uko koshywa ntikwavuye kuri Iyo ibahamagara.

9, no kuroga no kwangana no gutongana, n'ishyari n'umujinya n'amahane, no kwitandukanya no kwirema ibice,

21no kugomanwa no gusinda, n'ibiganiro bibi n'ibindi bisa bityo. Ndababwira hakiri kare nk'uko nababwiye kera, yuko abakora ibisa bityo batazaragwa ubwami bw'Imana.

22Ariko rero imbuto z'Umwuka ni urukundo n'ibyishimo n'amahoro, no kwihangana no kugira neza, n'ingeso nziza no gukiranuka,

23no kugwa neza no kwirinda. Ibimeze bityo nta mategeko abihana.

24Aba Kristo Yesu babambanye kamere, n'iruba n'irari byayo.

25Niba tubeshwaho n'Umwuka tujye tuyoborwa n'Umwuka.

26Twe kwifata uko tutari, twenderanya kandi tugirirana amahari.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help