1 mbagendesha mwemye.
Imana ibaburira nibatayumvira(Guteg 28.15-68)14“Ariko nimutanyumvira ntimwitondere ayo mategeko yose,
15kandi nimwanga amategeko yanjye, imitima yanyu ikanga amateka yanjye urunuka, bigatuma mutitondera amategeko yanjye yose ahubwo mukica isezerano ryanjye,
16nanjye nzabagenza ntya: nzategeka ibiteye ubwoba ko bibatera, urusogobero n'ubuganga bizabamaramo amaso, byonze imitima yanyu. Muzabibira ubusa kuko ababisha banyu ari bo bazabirya.
17Kandi nzahoza igitsure cyanjye kuri mwe, muzaneshwa n'ababisha banyu, muzatwarwa n'abanzi banyu, muzahunga ari nta wubirukana.
18“Ibyo nibidatuma munyumvira, nzongera karindwi kubahanira ibyaha byanyu.
19Nzacogoza kwihimbaza mwihimbariza amaboko yanyu, nzahindura ijuru ry'iwanyu nk'icyuma, n'ubutaka bwanyu nk'imiringa.
20Amaboko yanyu azapfa ubusa kuko ubutaka bwanyu butazera imyaka yabwo, ibiti byo mu gihugu bitazera imbuto zabyo.
21“Kandi nimukomeza kunyuranya nanjye mukanga kunyumvira, nzongera kandi karindwi kubateza ibyago bihwanye n'ibyaha byanyu.
22Nzabaterereza inyamaswa zo mu ishyamba zibanyage abana banyu, zirimbure amatungo yanyu zibatubye, inzira zanyu zisibe.
23“Ibyo nibidatuma mwihana mukampindukirira, ahubwo mugakomeza kunyuranya nanjye,
24nuko nanjye nzanyuranya namwe, kandi ubwanjye nzabakubita karindwi mbahora ibyaha byanyu.
25Nzabaterereza inkota ibahora kwica isezerano ryanjye, muteranirizwe mu midugudu yanyu maze mboherezemo mugiga, mugabizwe ababisha banyu.
26Nimvuna inkoni mwishingikirije ni yo mutsima wanyu, abagore cumi bazajya bokereza imitsima yanyu mu cyokezo kimwe bayibagerere, murye itabahagije.
27“Ibyo byose nibidatuma munyumvira ahubwo mukanyuranya nanjye,
28nuko rero nanjye nzanyuranya namwe mfite umujinya mwinshi, mbahanire ibyaha byanyu karindwi.
29Muzarya inyama z'abahungu banyu n'iz'abakobwa banyu, muzazirya.
30Kandi nzatsemba amasengero yanyu yo mu mpinga z'imisozi, nzatema nce ibishushanyo byanyu bishinze byerejwe izuba, nzajugunya intumbi zanyu ku bimene by'ibigirwamana byanyu, umutima wanjye uzabanga urunuka.
31Nzahindura imidugudu yanyu imisaka, ahera hanyu nzahahindura amatongo, sinzahumurirwa n'impumuro y'ibyo munyosereza.
32Nzahindura igihugu cyanyu amatongo, bitangaze ababisha banyu bagituyemo.
33Namwe nzabatataniriza mu mahanga mbakurikirane nkuye inkota, igihugu cyanyu kizaba amatongo, imidugudu yanyu izaba imisaka.
34Icyo gihe igihugu kizabona kwishimira amasabato yacyo kikiri amatongo, namwe mukiri mu gihugu cy'ababisha banyu. Ubwo ni bwo igihugu kizaruhuka, cyishimira amasabato yacyo.
35Kikiri amatongo kizaruhuka, kuruhuka kitajyaga kiruhuka mukikibamo.
36“Abarokotse muri mwe nzabaterereza gukukira imitima mu bihugu by'ababisha babo, bazakangwa n'ikibabi kijyanwa n'umuyaga, bahunge nk'uko umuntu ahunga inkota, bazagwa ari nta wubirukanye.
37Bazagwana hejuru nk'abahunga inkota ari nta wubirukanye, ntimuzashobora guhagarara ababisha banyu imbere.
38Muzarimbukira mu mahanga, igihugu cy'ababisha banyu kizabamara.
39Abarokotse muri mwe bazasogobererezwa no gukiranirwa kwabo mu bihugu by'ababisha banyu, no gukiranirwa kwa ba sekuruza kuzatuma basogobera nka bo.
Nibahanishwa n'ibyo bihano, Imana izibuka isezerano ryayo40“Bazavuga gukiranirwa kwabo n'ukwa ba sekuruza, ni ko bicumuro bancumuyeho, bemere yuko kunyuranya nanjye kwabo
41ari ko kwatumye nanjye nyuranya na bo, nkabazana mu gihugu cy'ababisha babo. Icyo gihe imitima yabo yanduye nk'imibiri itakebwe niyicisha bugufi, bakemeresha imitima ikunze ibihano byazanywe no gukiranirwa kwabo,
42Itang 17.7-8; 26.3-4; 28.13-14 ni bwo nanjye nzibuka isezerano nasezeranye na Yakobo n'iryo nasezeranye na Isaka, n'iryo nasezeranye na Aburahamu na we nzaryibuka, kandi igihugu na cyo nzacyibuka.
43Kandi igihugu bazaba bakiretse, cyishimire amasabato yacyo kikiri amatongo batakikirimo, na bo bazemeresha imitima ikunze ibihano byazanywe no gukiranirwa kwabo kuko banze amateka yanjye, imitima yabo ikanga urunuka amategeko yanjye.
44Ariko nubwo bimeze bityo, sinzabata nibaba mu gihugu cy'ababisha babo, kandi sinzabanga urunuka rwatuma mbarimbura pe, nkica isezerano ryanjye na bo, kuko ndi Uwiteka Imana yabo.
45Ahubwo nzabibukira isezerano nasezeranye na ba sekuruza, nakuriye mu gihugu cya Egiputa imbere y'abanyamahanga kugira ngo mbe Imana yabo. Ndi Uwiteka.”
46Ayo ni yo mategeko n'amateka n'ibyategetswe, Uwiteka yashyize hagati ye n'Abisirayeli, abitegekeye ku musozi wa Sinayi mu kanwa ka Mose.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.