Indirimbo ya Salomo 4 - Kinyarwanda Protestant Bible

1Dore mukunzi wanjye we,

Uri mwiza ni koko uri mwiza.

Amaso yawe ameze nk'ay'inyana hagati y'imishunzi yawe,

Umusatsi wawe umeze nk'umukumbi w'ihene,

Ziryamye mu ibanga ry'umusozi w'i Galeyadi.

2Amenyo yawe yera nk'umukumbi w'intama zakemuwe zivuye kuhagirwa,

Zose zigenda zikurikirwa n'impanga zazo,

Ntihagira n'imwe ipfusha.

3Iminwa yawe imeze nk'ubudodo butukura,

Kandi mu kanwa kawe ni heza.

Mu misaya yawe hameze nk'igisate cy'ikomamanga,

Hagati y'imishunzi yawe.

4Ijosi ryawe rimeze nk'umunara wa Dawidi,

Wubakiwe gushyingurwamo intwaro,

Utendetsemo ingabo igihumbi,

Ingabo zose z'intwari ze.

5Amabere yawe ameze nk'inyagazi ebyiri,

Impanga z'isirabo,

Zirisha mu myangange.

6Kugeza mu mafu ya nimunsi,

Izuba rikendakenda,

Ndajya ku musozi uriho ishangi,

No ku gasozi kariho icyome.

7Uri mwiza bihebuje mukunzi wanjye,

Nta nenge ufite.

8Ngwino tuvane i Lebanoni, mugeni wanjye,

Tuvane i Lebanoni.

Itegereze uri mu mpinga zo muri Amana,

Uri mu mpinga z'i Seniri n'i Herumoni,

Uri mu mavumo y'intare,

Uri mu misozi ibamo ingwe.

9Wansābye umutima,

Mushiki wanjye, mugeni wanjye,

Wanshabishije umutima n'ijisho ryawe,

N'umukufi wo mu ijosi ryawe.

10Urukundo rwawe ko ari rwiza,

Mushiki wanjye, mugeni wanjye!

Urukundo rwawe ko rundutira vino,

Kandi impumuro y'amavuta yawe ikandutira imibavu y'ubwoko bwose.

11Iminwa yawe mugeni wanjye, iratonyangaho ubuki,

Umutsama n'amata biri munsi y'ururimi rwawe,

Kandi impumuro y'imyambaro yawe,

Ni nk'impumuro y'i Lebanoni.

12Mushiki wanjye we, mugeni wanjye,

Uri umurima uzitiwe,

N'isōko yasibye,

N'iriba ryashyizweho ikimenyetso gifatanye.

13Ibishibutse byawe ni umurima w'imikomamanga,

Weramo imbuto nziza,

Koferi n'uduti twa narada,

14Narada na Karukoma,

Kāne na mudarasini n'uduti twose tw'icyome,

Ishangi n'umusagavu n'imibavu yose iruta iyindi.

15Uri iriba ryo hagati y'imirima,

Uri isōko y'amazi abeshaho,

N'imigezi itemba ituruka i Lebanoni.

Umugeni:

16Kanguka wa muyaga w'ikasikazi we,

Nawe uw'ikusi ngwino,

Huha hejuru y'umurima wanjye,

Kugira ngo impumuro y'imibavu ihari ikwire hose.

Reka umukunzi wanjye aze mu murima we,

Arye amatunda ye meza.

Umukwe:

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help