Yobu 26 - Kinyarwanda Protestant Bible

Yobu amusubiza yuko azakomeza kwizera Imana

1Maze Yobu arasubiza ati

2“Wafashije umunyantegenke ntugasekwe,

Wakijije uw'amaboko adakomeye,

3Wagiriye inama udafite ubwenge,

Werekanye rwose ubwenge bw'ukuri!

4Uwo wabwiye ayo magambo ni nde?

N'umwuka wakuvuyemo ni uwa nde?

5“Abapfuye bahindira umushyitsi

Munsi y'amazi menshi n'ibiyabamo.

6Ikuzimu hatwikururiwe imbere y'Imana,

Na Kirimbuzi nta gitwikirizo afite.

7Ikasikazi yahashanjije hejuru y'ubusa,

N'isi yayitendetse ku busa.

8Ipfunyika amazi mu bicu byayo bya rukokoma,

Kandi ibicu ntibitoborwe na yo.

9Intebe yayo irayikingira imbere,

Ikayitwikiriza igicu cyayo.

10Amazi menshi yayashyizeho urugabano,

Rugeza aho umucyo n'umwijima biherera.

11Inkingi z'ijuru ziranyeganyega,

Zigatangazwa no gucyaha kwayo.

12Ibirinduza inyanja ububasha bwayo,

N'ubwenge bwayo ibutemesha imiraba y'ubwibone.

13Umwuka wayo utera ijuru kurabagirana,

N'ukuboko kwayo ikagusogotesha inzoka yihuta.

14Dore ibyo ni ibyo ku mpera y'imigenzereze yayo gusa,

Ibyo twumva byayo ni bike cyane ni nk'ibyongorerano,

Ariko guhinda k'ububasha bwayo ni nde wagusobanura?”

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help