1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi babwirisha inanga ijwi ryitwa “Amarebe.” Ni Zaburi ya Dawidi.
2Mana, nkiza kuko amazi ageze no ku bugingo bwanjye.
3Ndigise mu byondo birebire,
Bidafite aho umuntu yahagarara,
Ngeze muri nyina umuvumbi urantembana.
4Kurira kuranduhije umuhogo wanjye urumye,
Amaso yanjye yarerutse ngitegereza Imana yanjye.
5 Zab 35.19; Yoh 15.25 Abanyangira ubusa baruta umusatsi wo ku mutwe wanjye ubwinshi
Abashaka kundimbura bampora impamvu z'ibinyoma barakomeye,
Ni bwo narihishijwe icyo ntanyaze.
6Mana, ni wowe uzi ubupfu bwanjye,
Ibyaha byanjye ntubihishwa.
7Mwami, Uwiteka Nyiringabo,
Abagutegereza be kumwazwa n'ibyanjye,
Mana y'Abisirayeli,
Abagushaka be guterwa igisuzuguriro n'ibyanjye.
8Kuko nihanganira ibitutsi bakuntukira,
Mu maso hanjye huzuye ipfunwe.
9Mpindutse umushyitsi kuri bene data,
N'umunyamahanga kuri bene mama.
10 Yoh 2.17; Rom 15.3 Kuko ishyaka ry'inzu yawe rindya,
Ibitutsi by'abagutuka byaguye kuri jye.
11Ubwo nariraga ngahanisha umutima wanjye kwiyiriza ubusa,
Byampindukiye ibitutsi.
12Ubwo nambaraga ibigunira,
Nabaye iciro ry'imigani kuri bo.
13Abicara mu marembo baramvuga,
Ndi indirimbo y'abasinzi.
14Ariko jyeweho ni wowe nsenga Uwiteka,
Mana, mu gihe cyo kwemererwamo,
Ku bwo kugira neza kwawe kwinshi,
Unsubirishe umurava w'agakiza kawe.
15Unsayure mu byondo ne kurigita,
Nkire abanyanga nkire n'amazi maremare.
16Umuvumba we kuntembana,
Imihengeri he kumira,
Rwa rwobo rwe kumbumbiraho umunwa warwo.
17Uwiteka, unsubize kuko imbabazi zawe ari nziza,
Unkebuke nk'uko kugira neza kwawe ari kwinshi.
18Kandi jyewe umugaragu wawe ntumpishe mu maso hawe,
Kuko mfite umubabaro unsubize vuba.
19Wegere ubugingo bwanjye ubukize,
Uncungure ku bw'abanzi banjye.
20Ni wowe uzi uko ntukwa,
N'isoni zanjye n'igisuzuguriro cyanjye na byo urabizi,
Abanzi banjye bose bari imbere yawe.
21Ibitutsi byamenaguye umutima ndarwaye cyane,
Nashatse uwangirira imbabazi ariko ntihaboneka n'umwe,
Nashatse abo kumara umubabaro ndababura.
22 Mat 27.48; Mar 15.36; Luka 23.36; Yoh 19.28-29 Kandi bampaye indurwe kuba ibyokurya byanjye,
Ngize inyota bampa umushari wa vino.
23 Rom 11.9-10 Ameza yabo imbere yabo ahinduke ikigoyi,
Bakiri mu mahoro ahinduke umutego.
24Amaso yabo ahumwe batareba,
Uhindishe umushyitsi ikiyunguyungu cyabo iteka.
25Ubasukeho uburakari bwawe,
Umujinya w'inkazi wawe ubagereho.
26 Ibyak 1.20 Iwabo hasigare ubusa,
Kandi ntihakagire uba mu mahema yabo.
27Kuko bagenza uwo wakubise,
Kandi bavuga umubabaro w'abo wakomerekeje.
28Rundanya ibyaha ku byaha byabo,
Be kwinjira mu byo gukiranuka kwawe.
29 Kuva 32.32; Ibyah 3.5; 13.8; 17.8 Basibanganywe mu gitabo cy'ubugingo,
Be kwandikanwa n'abakiranutsi.
30Ariko jyeweho ndi umunyamubabaro ndaribwa,
Mana, agakiza kawe kanshyire hejuru.
31Nzashimisha izina ry'Imana indirimbo,
Nzayihimbarisha ishimwe ry'ibyo yankoreye.
32Ibyo bizanezeza Uwiteka birushe impfizi,
Cyangwa ikimasa gifite amahembe cyatūye inzara.
33Abagwaneza bazabireba bishime,
Mwa bashaka Imana mwe,
Imitima yanyu isubizwemo ubugingo.
34Kuko Uwiteka yumva abakene,
Ntasuzugura abe bari mu nzu y'imbohe.
35Ijuru n'isi bimushime,
N'inyanja n'ibizigendamo byose.
36Kuko Imana izakiza i Siyoni,
Ikubaka imidugudu ya Yuda,
Bazayibamo igihugu kibabere gakondo.
37Kandi urubyaro rw'abagaragu bayo ruzakiragwa,
Abakunda izina ryayo bazagituramo.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.