1Haleluya.
Nimushimire Uwiteka mu ijuru,
Nimumushire ahantu ho mu ijuru.
2Mwa bamarayika be mwese mwe, nimumushime,
Mwa ngabo ze zose mwe, nimumushime.
3Mwa zuba n'ukwezi mwe, nimumushime,
Mwa nyenyeri z'umucyo mwe, nimumushime.
4Wa juru risumba amajuru we, mushime,
Nawe mazi yo hejuru y'ijuru.
5Bishimire izina ry'Uwiteka,
Kuko ari we wategetse bikaremwa.
6Kandi yabikomereje guhama iteka ryose,
Yategetse itegeko ridakuka.
7Nimushimire Uwiteka mu isi,
Mwa bifi mwe n'imuhengeri hose.
8Nawe muriro n'urubura na shelegi n'igihu,
Nawe muyaga w'ishuheri, usohoza ijambo rye.
9Namwe misozi miremire n'udusozi twose,
Namwe biti byera imbuto ziribwa n'imyerezi yose.
10Namwe nyamaswa n'amatungo yose,
Namwe bikururuka n'inyoni zifite amababa.
11Namwe bami bo mu isi n'amahanga yose,
Namwe abakomeye n'abacamanza bo mu isi mwese.
12Namwe basore n'inkumi,
Namwe basaza n'abana.
13Bishimire izina ry'Uwiteka,
Kuko izina rye ryonyine ari ryo rishyirwa hejuru,
Icyubahiro cye kiri hejuru y'isi n'ijuru.
14Kandi yashyiriye hejuru ubwoko bwe ihembe,
Ni byo ashimirwa n'abakunzi be bose,
Ari bo bana ba Isirayeli,
Ubwoko bumuri bugufi.
Haleluya.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.