1 Mat 21.33; Mar 12.1; Luka 20.9 Reka ndirimbire umukunzi wanjye indirimbo y'uruzabibu rwe. Umukunzi wanjye yari afite urutoki rw'uruzabibu ku musozi urumbuka.
2Ararutabirira arurimburamo amabuye, aruteramo insina y'umuzabibu y'ubwoko bwiza cyane, arwubakamo inzu y'amatafari ndende acukuramo n'urwina. Nuko yiringira ko ruzera inzabibu, ariko rwera indibu.
3Yemwe mwa baturage b'i Yerusalemu mwe, namwe bagabo b'i Buyuda, nimudukize jyewe n'uruzabibu rwanjye.
4Ikintu nari nkwiriye gukorera uruzabibu rwanjye nasize ni ikihe, ko nari niringiye ko ruzera inzabibu, ni iki cyatumye rwera indibu?
5Noneho rero reka mbabwire ibyo ngiye gukorera urutoki rwanjye. Nzasenya uruzitiro rwarwo maze rwonwe rwose, nsenye n'inkike yarwo, runyukanyukwe,
6kandi nzarurimbura. Ntiruzicirwa, ntiruzahingirwa, ahubwo ruzameramo imifatangwe n'amahwa, kandi nzategeka ibicu bye kurugushamo imvura,
7kuko urutoki rw'Uwiteka Nyiringabo ari inzu ya Isirayeli, n'Abayuda ni insina yishimiraga. Yabiringiragamo imanza zitabera, ariko abasangamo kurenganya. Yabiringiragamo gukiranuka, ariko abasangamo umuborogo.
Icyaha cyo guhuguza n'igihano cyacyo8Bazabona ishyano abagerekeranya ingo ku zindi, bakikubira imirima kugeza ubwo hatagira ahasigara, mugatura mu gihugu mwenyine.
9Uwiteka Nyiringabo yampishuriye atya ati “Ingo nyinshi, ndetse n'ingo nini nziza zizaba imisaka, he kugira uzibamo.
10Imirima y'inzabibu cumi izavamo incuro imwe y'intebo, kandi ibibibiro cumi by'imbuto z'amasaka bizavamo incuro imwe y'igiseke.”
Icyaha cy'ubusinzi n'ibindi byaha n'ibihano byabyo11Bazabona ishyano abazindurwa no kuvumba ibisindisha, bakaba ari cyo biririrwa bakabirara inkera, kugeza aho bibahindura nk'abasazi.
12Mu birori byabo bagira inanga na nebelu n'ishako n'imyironge na vino, maze ntibite ku murimo w'Uwiteka, ntibatekereze ibyo yakoze.
13Ni cyo cyatumye ubwoko bwanjye bujyanwa ho iminyago buzize ubupfu bwabwo, abanyacyubahiro bo muri bwo bishwe n'inzara kandi rubanda ruguye umwuma.
14Ikuzimu habaye ikirura, hasamishije akanwa kaho bitagira akagero, maze abantu banjye uko bangana bahamanukana icyubahiro cyabo, ndetse n'uwo muri bo binezereye bagwanamo.
15Kandi umuntu acishijwe bugufi n'ukomeye aracogozwa, n'amaso y'abibone na bo aracogozwa.
16Ariko Uwiteka Nyiringabo ashyirishijwe hejuru n'imanza zitabera. Imana yera iragaragarisha kwera kwayo gukiranuka.
17Icyo gihe abana b'intama bazarisha mu bikingi byabo uko bashatse, kandi mu matongo y'abakire inzererezi zizahahindūra.
18Bazabona ishyano abakururisha gukiranirwa ingeso zabo mbi nk'ukuruza umugozi, bakurura n'icyaha nk'ukurura umurunga w'igare,
19bakavuga bati “Ngaho natebuke, agire vuba umurimo we tuwurebe, n'umugambi w'Uwera wa Isirayeli wigire hano, uze tuwumenye.”
20Bazabona ishyano abita ikibi icyiza n'icyiza bakacyita ikibi. Umwijima bawushyira mu cyimbo cy'umucyo, n'umucyo bakawushyira mu cyimbo cy'umwijima, ibisharira babishyira mu cyimbo cy'ibiryohereye, n'ibiryohereye bakabishyira mu cyimbo cy'ibisharira.
21Bazabona ishyano abiyita abanyabwenge bajijutse.
22Bazabona ishyano abigira intwari zo kunywa inzoga, bakagira imbaraga zo guturira ibisindisha,
23bagatsindishiriza abakiranirwa ku bw'impongano, ariko umukiranutsi bakamwima ibyo atsindiye.
24Nuko rero nk'uko ibirimi by'umuriro bikongora ibitsinsi, kandi nk'uko ubwatsi bwumye buhwama mu muriro, ni ko igishyitsi cyabo kizaba ikibore, n'uburabyo buzuma butumuke nk'umukungugu, kuko banze amategeko y'Uwiteka Nyiringabo, bagahinyura ijambo ry'Uwera wa Isirayeli.
25Ni cyo gitumye Uwiteka arakarira ubwoko bwe uburakari bukongora nk'umuriro, akabangurira ukuboko kwe kubica, imisozi igahinda umushyitsi, maze intumbi zabo zikamera nk'ibishingwe binyanyagiye mu mayira. Nyamara uburakari bwe ntiburashira, ahubwo ukuboko kwe kuracyabanguye.
Imana ihagurukiriza amahanga ubwoko bwayo26Azamanikira amahanga ya kure ibendera, azabahamagaza ikivugirizo ngo bave ku mpera y'isi, na bo bazaza n'ingoga bihuta.
27Muri bo nta wuzananirwa ngo asitare, nta wuzahunikira ngo asinzire, nta wuzakenyuruka kandi n'udushumi tw'inkweto zabo ntituzacika.
28Imyambi yabo iratyaye n'imiheto yabo yose irabanze, inzara z'amafarashi yabo zizamera nk'amasarabwayi, n'inziga z'amagare yabo zizagenda nka serwakira.
29Kwivuga kwabo kuzaba nk'ukw'intare, bazīvuga nk'imigunzu y'intare. Ni koko bazīvuga bafate umuhigo wabo bawujyane amahoro, kandi nta murengezi uzaba ahari.
30Uwo munsi bazabahorereraho nk'uko inyanja ihorera uyirimo areba imusozi, akabona hari umwijima n'amakuba kandi umucyo wijimishijwe n'ibicu byaho.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.