Zaburi 90 - Kinyarwanda Protestant Bible

IGICE CYA KANE(Zab 90—106)

1 Gusenga kwa Mose, umuntu w'Imana.

Mwami, ibihe byose wahoze uri ubuturo bwacu.

2Imisozi itaravuka,

Utararamukwa isi n'ubutaka,

Uhereye iteka ryose ukageza iteka ryose,

Ni wowe Mana.

3Uhindura abantu umukungugu,

Kandi ukavuga uti “Bana b'abantu, musubireyo.”

4 2 Pet 3.8 Kuko imyaka igihumbi mu maso yawe imeze nk'umunsi wejo wahise,

Cyangwa nk'igicuku cy'ijoro.

5Ubajyana nk'isūri bameze nk'ibitotsi,

Bukeye bameze nk'ibyatsi bimera.

6Mu gitondo birera bigakura,

Nimugoroba bigacibwa bikuma.

7Natwe uburakari bwawe bwatumazeho,

Umujinya wawe waduhagaritse imitima.

8Washyize ibyo twakiraniwe imbere yawe,

N'ibyaha byacu byahishwe wabishyize mu mucyo wo mu maso hawe.

9Kuko iminsi yacu yose ishize tukiri mu mujinya wawe,

Imyaka yacu tuyirangiza nko gusuhuza umutima.

10Iminsi y'imyaka yacu ni imyaka mirongo irindwi,

Ariko kandi nitugira intege nyinshi ikagera kuri mirongo inani.

Nyamara ibyiratwa byayo ni imiruho n'umubabaro,

Kuko ishira vuba natwe tukaba tugurutse.

11Ni nde uzi imbaraga z'uburakari bwawe,

Akamenya umujinya wawe uko wowe ukwiriye kubahwa?

12Utwigishe kubara iminsi yacu,

Uburyo butuma dutunga imitima y'ubwenge.

13Uwiteka garuka,

Ko watinze uzageza ryari?

Abagaragu bawe uduhindurire umutima.

14Mu gitondo uzaduhaze imbabazi zawe,

Kugira ngo tuzajye twishima tunezerwe iminsi yacu yose.

15Utwishimishe ibyishimo bingana n'iminsi watubabarijemo,

N'imyaka twabonyemo ibyago.

16Umurimo wawe utubonekere abagaragu bawe,

Gukomera kwawe kumenyekanire ku bana bacu.

17Ubwiza bw'Uwiteka Imana yacu bube kuri twe,

Kandi udukomereze imirimo y'intoki zacu,

Nuko imirimo y'intoki zacu uyikomeze.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help