Yohana 3 - Kinyarwanda Protestant Bible

Ibya Nikodemo

1Hariho umuntu wo mu Bafarisayo witwaga Nikodemo, umutware wo mu Bayuda.

2Uwo yasanze Yesu nijoro aramubwira ati “Mwigisha, tuzi yuko uri umwigisha wavuye ku Mana, kuko ari nta wubasha gukora ibimenyetso ujya ukora, keretse Imana iri kumwe na we.”

3Yesu aramusubiza ati “Ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira yuko umuntu utabyawe ubwa kabiri, atabasha kubona ubwami bw'Imana.”

4Nikodemo aramubaza ati “Mbese umuntu yabasha ate kubyarwa akuze? Yakongera agasubira mu nda ya nyina akabyarwa?”

5Yesu aramusubiza ati “Ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira yuko umuntu utabyawe n'amazi n'Umwuka atabasha kwinjira mu bwami bw'Imana.

6Ikibyarwa n'umubiri na cyo ni umubiri, n'ikibyarwa n'Umwuka na cyo ni umwuka.

7Witangazwa n'uko nkubwiye yuko bibakwiriye kubyarwa ubwa kabiri.

8Umuyaga uhuha aho ushaka, ukumva guhuha kwawo ariko ntumenya aho uva cyangwa aho ujya. Ni ko uwabyawe n'Umwuka wese amera.”

9Nikodemo aramusubiza ati “Ibyo byashoboka bite?”

10Yesu aramusubiza ati “Ukaba uri umwigisha w'Abisirayeli ntumenye ibyo!

11Ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira yuko tuvuga ibyo tuzi kandi duhamya ibyo twabonye, nyamara ntimwemera ibyo duhamya.

12Ubwo nababwiye iby'isi ntimwemere, nimbabwira iby'ijuru muzemera mute?

13Ntawazamutse ngo ajye mu ijuru, keretse Umwana w'umuntu wavuye mu ijuru, akamanuka akaza hasi.

14 yabatirizaga muri Ayinoni bugufi bw'i Salimu, kuko aho hari amazi menshi. Abantu barazaga bakabatizwa,

24Mat 14.3; Mar 6.17; Luka 3.19-20 kuko Yohana yari atarashyirwa mu nzu y'imbohe.

25Abigishwa ba Yohana bajya impaka n'Umuyuda ku byo kwiyeza.

26Basanga Yohana baramubwira bati “Mwigisha, uwari kumwe nawe hakurya ya Yorodani, uwo wahamyaga dore na we arabatiza, n'abantu bose baramusanga.”

27Yohana arabasubiza ati “Nta cyo umuntu yashobora kwiha ubwe, keretse yagihawe kivuye mu ijuru.

28Yoh 1.20 Namwe murambere abagabo yuko navuze nti ‘Si jye Kristo, ahubwo natumwe kumubanziriza.’

29Uwo umugeni asanga ni we mukwe, kandi umuranga iyo ahagaze iruhande rw'umukwe amwumva anezezwa n'ijwi rye. None uwo munezero wanjye mwinshi cyane urasohoye.

30Uwo akwiriye gukuzwa, naho jye nkwiriye kwicisha bugufi.”

31Uwavuye mu ijuru ni we usumba byose, naho uwo mu isi we ni uw'isi nyine, kandi n'ibyo avuga ni iby'isi. Uwavuye mu ijuru ni we usumba byose,

32kandi ibyo yabonye n'ibyo yumvise ni byo ahamya, nyamara nta wemera ibyo ahamya.

33Uwemera ibyo ahamya, aba yemeye n'uko n'Imana ari inyakuri.

34Uwatumwe n'Imana avuga amagambo yayo, kuko Imana idatanga Umwuka imugeze.

35Mat 11.27; Luka 10.22 Se akunda Umwana we kandi yamweguriye byose,

36uwizera uwo Mwana aba abonye ubugingo buhoraho, ariko utumvira uwo Mwana ntazabona ubugingo, ahubwo umujinya w'Imana uguma kuri we.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help