1 Abami 22 - Kinyarwanda Protestant Bible

Ahabu na Yehoshafati bajya inama zo gutabara(2 Ngoma 18.2-27)

1Kandi Abasiriya n'Abisirayeli bamara imyaka itatu batarwana.

2Ariko mu mwaka wa gatatu ni bwo Yehoshafati umwami w'Abayuda yamanutse asanga umwami w'Abisirayeli.

3Umwami w'Abisirayeli abwira abagaragu be ati “Harya muzi ko i Ramoti y'i Galeyadi ari ahacu, kandi ko twicecekeye tukaba tutahakuye mu maboko y'umwami w'i Siriya?”

4Bukeye abwira Yehoshafati ati “Mbese twatabarana n'i Ramoti y'i Galeyadi?”

Yehoshafati asubiza umwami w'Abisirayeli ati “Tuzatabarana nk'uwitabara, n'ingabo zanjye nk'ingabo zawe, n'amafarashi yanjye nk'ayawe.”

5Yehoshafati abwira umwami w'Abisirayeli ati “Ndakwinginze, ubu banza ugishe ijambo ry'Uwiteka inama.”

6Nuko umwami w'Abisirayeli ateranya abahanuzi, ari abagabo nka magana ane arababaza ati “Ntabare i Ramoti y'i Galeyadi cyangwa se ndorere?” Baramusubiza bati “Tabara, kuko Uwiteka azahagabiza umwami.”

7Ariko Yehoshafati arabaza ati “Mbese nta wundi muhanuzi w'Uwiteka uri hano ngo tumubaze?”

8Umwami w'Abisirayeli asubiza Yehoshafati ati “Hasigaye undi mugabo twabasha kugisha Uwiteka inama, ariko ndamwanga kuko atampanurira ibyiza, keretse ibibi. Uwo ni Mikaya mwene Imula.”

Yehoshafati aramusubiza ati “Mwami, wivuga utyo.”

9Nuko umwami w'Abisirayeli ahamagara umutware aramubwira ati “Ihute uzane Mikaya mwene Imula.”

10Kandi umwami w'Abisirayeli na Yehoshafati umwami w'Abayuda bari bicaye ku ntebe z'ubwami, umwami wese ku ye, bambaye imyambaro yabo y'ubwami, bari ku karubanda ku irembo ry'i Samariya, abahanuzi bose bahanurira imbere yabo.

11Sedekiya mwene Kenāna yicurishiriza amahembe y'ibyuma aravuga ati “Uwiteka aravuze ngo ‘Aya mahembe uzayakubitisha Abasiriya kugeza aho bazashirira.’ ”

12N'abandi bahanuzi bose bahanura batyo bati “Tabara utere i Ramoti y'i Galeyadi uragira ishya, kuko Uwiteka azahagabiza umwami.”

13Maze intumwa yari yagiye guhamagara Mikaya iramubwira iti “Dore abahanuzi bahuje amagambo ahanurira umwami ibyiza. Ndakwinginze amagambo yawe abe nk'ayabo, uvuge ibyiza.”

14Mikaya arayisubiza ati “Ndahiye Uwiteka uhoraho, icyo Uwiteka ambwira ni cyo ndi buvuge.”

15Nuko ageze imbere y'umwami, umwami aramubaza ati “Mikaya, dutabare i Ramoti y'i Galeyadi, cyangwa se turorere?”

Aramusubiza ati “Ngaho tabara uragira ishya, kandi Uwiteka azahagabiza umwami.”

16Umwami aramubwira ati “Ndakurahiza ngire kangahe, kugira ngo utagira icyo umbwira kitari ukuri mu izina ry'Uwiteka?”

17

44Ariko ingoro zo ku tununga ntizakurwaho, ahubwo abantu bari bagitambiraho ibitambo bakahosereza imibavu.

45Kandi Yehoshafati yuzura n'umwami w'Abisirayeli.

46Ariko indi mirimo ya Yehoshafati n'ibyo yerekanishije imbaraga ze n'intambara ze, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy'ibyo ku ngoma z'abami b'Abayuda?

47Kandi abatinganyi barokotse bari basigaye bakiriho ku ngoma ya se Asa, arabōhēra abakura mu gihugu.

48Icyo gihe Edomu ntibari bafite umwami, igisonga ni cyo cyari nk'umwami.

49Bukeye Yehoshafati abājisha inkuge z'i Tarushishi kujya zijya Ofiri gukurayo izahabu, ariko ntizagenda kuko izo nkuge zamenekeye Esiyonigeberi.

50Nyuma Ahaziya mwene Ahabu asaba Yehoshafati ati “Wakwemerera abagaragu banjye kujyana n'abawe muri izo nkuge?” Ariko Yehoshafati yanga kwemera.

51Nuko Yehoshafati aratanga asanga ba sekuruza, bamuhamba hamwe na ba sekuruza mu murwa wa sekuruza Dawidi, maze umuhungu we Yoramu yima ingoma ye.

52Mu mwaka wa cumi n'irindwi Yehoshafati umwami w'Abayuda ari ku ngoma, Ahaziya mwene Ahabu yimye mu Bisirayeli i Samariya, amara imyaka ibiri ategeka Abisirayeli.

53Ariko akora ibyangwa n'Uwiteka, agendana ingeso za se n'iza nyina n'iza Yoramu mwene Nebati, woheje Abisirayeli ngo bacumure.

54Akorera Bāli akamuramya, akarakaza Uwiteka Imana ya Isirayeli, akurikije ibyo se yakoraga byose.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help