1 Yer 20.14-18 Hanyuma y'ibyo Yobu aterura amagambo avuma umunsi yavutseho.
2Aravuga ati
3“Umunsi navutseho urimburanwe
N'iryo joro havuzwe ngo mama yasamye inda y'umwana w'umuhungu.
4Uwo munsi uhinduke umwijima,
Imana iri hejuru ye kuwitaho,
Kandi we kumurikirwa n'umucyo.
5Umwijima n'igicucu cy'urupfu biwigarurire,
Igicu kiwubarareho,
Igitera ubwirakabiri cyose kiwutere ubwoba.
6Iryo joro umwijima w'icuraburindi urifate,
Rye kunezeranwa n'iminsi y'umwaka,
Rye kubarirwa mu mubare w'amezi.
7Ni ukuri iryo joro ribe ingumba,
Rye kumvikanamo ijwi ry'umunezero.
8Abavuma iminsi, bakitegura kubyutsa Lewiyatani,
Barivume.
9Inyenyeri zo mu kabwibwi karyo ze kumurika,
Ritegereze umucyo, rye kuwubona,
Kandi rye kubona gutambika k'umuseke,
10Kuko ritazibye inda ya mama,
Ngo rihishe amaso yanjye umubabaro.
11“Ni iki cyatumye ntapfa nkiri mu nda ya mama,
Simpeze umwuka nkivuka?
12Ni iki cyatumye mama anshyira ku bibero, akampa ibere?
13Iyaba ari ko byagenze ubu mba ndyamye nkaruhuka,
Mba nsinziriye,
ni ho mba merewe neza,
14Ndi kumwe n'abami n'abategeka bo mu isi,
Biyubakishirije ubuturo.
15Cyangwa ndi kumwe n'ibikomangoma bifite izahabu,
Byujuje amazu yabo mu ifeza.
16Iyaba narabaye nk'inda yavuyemo itazwi simba ndiho,
Nk'impinja zitigeze kureba umucyo.
17Aho ni ho abanyabyaha bareka kurenganya,
Aho ni ho abarushye baruhukira.
18Aho ni ho imbohe zose zibonera amahoro,
Ntabwo ziba zikihumvira ijwi ry'urenganya.
19Umuto n'umukuru ni ho bari,
Kandi umugaragu ntahategekerwa na shebuja.
20“Ni iki gituma iha umunyamubabaro umucyo,
Kandi ufite intimba mu mutima ikamubeshaho?
21 Ibyah 9.6 Kuko yifuza urupfu ntarubone,
Akarucukurira kurusha uko abantu bacukurira izahabu ihishwe.
22Iyo abonye igituro,
Arishima cyane akanezerwa.
23Mbese umuntu ubura aho ajya,
Imana ikamukubira hamwe,
Ni iki gituma abona umucyo?
24Kuko kuniha kumbereye ibyokurya,
Kandi imiborogo yanjye isukwa nk'amazi.
25Icyo natinyaga ni cyo cyangezeho,
Kandi icyanteraga ubwoba ni cyo cyanjeho.
26Simfite amahoro, sintuje kandi singuwe neza,
Ahubwo ibyago ni byo bintera.”
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.