1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi babwirisha inanga ijwi ryitwa “Ibyahamijwe ni nk'amarebe”. Ni Zaburi ya Asafu.
2
3Imbere y'Abefurayimu n'Ababenyamini n'Abamanase,
Kangura imbaraga zawe uze udukize.
4Mana, utwigarurire,
Umurikishe mu maso hawe natwe turakira.
5Uwiteka Mana Nyiringabo,
Uburakari bwawe buzageza he gucumbira ku ugusenga k'ubwoko bwawe?
6Wabagaburiye amarira menshi nk'umutsima,
Wabahaye amarira menshi yo kunywa.
7Utugize rurwanirwa rw'abaturanyi bacu,
Abanzi bacu badusekera hamwe.
8Mana Nyiringabo, utwigarurire,
Umurikishe mu maso hawe natwe turakira.
9Wakuye umuzabibu muri Egiputa,
Wirukana amahanga urawutera.
10Uharura imbere yawo,
Na wo ushora imizi wuzura igihugu.
11Imisozi itwikīrwa n'igicucu cyawo,
N'imyerezi y'Imana iterwa igicucu n'amashami yawo.
12Ugaba amashami agera no ku nyanja,
Kandi amashami yawo agera no kuri rwa ruzi.
13Ni iki cyatumye usenya inzitiro zawo,
Ngo abahisi bose bawusorome?
14Ingurube yo mu ishyamba irawangiza,
Inyamaswa zo mu gasozi zirawona.
15Mana Nyiringabo, turakwinginze garuka,
Urebe mu isi, uri mu ijuru ubirebe,
Ugenderere uwo muzabibu.
16Rinda icyo ukuboko kwawe kw'iburyo kwateye,
N'ishami wikomereje.
17Uwo muzabibu waratwitswe, waraciwe,
Barimburwa no guhana ko mu maso hawe.
18Ukuboko kwawe kube ku muntu wo mu kuboko kwawe kw'iburyo,
Umwana w'umuntu wikomereje.
19Nuko rero natwe ntituzasubira inyuma ngo tuguhararuke,
Tuzure natwe turambaza izina ryawe.
20Uwiteka, Mana Nyiringabo utwigarurire,
Umurikishe mu maso hawe natwe turakira.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.