1 Ibyah 5.5; 22.16 Mu gitsina cya Yesayi hazakomoka agashami, mu mizi ye hazumbura ishami ryere imbuto.
2Umwuka w'Uwiteka azaba kuri we, umwuka w'ubwenge n'uw'ubuhanga, umwuka wo kujya inama n'uw'imbaraga, umwuka wo kumenya Uwiteka n'uwo kumwubaha.
3Azanezezwa no kubaha Uwiteka, ntace imanza z'ibyo yeretswe gusa, kandi ntazumva urw'umwe.
42 Tes 2.8 Ahubwo azacira abakene imanza zitabera, n'abagwaneza bo mu isi azabategekesha ukuri, kandi isi azayikubitisha inkoni yo mu kanwa ke, n'abanyabyaha azabicisha umwuka unyura mu minwa ye.
5Ef 6.14 Gukiranuka kuzaba umushumi akenyeza, kandi umurava uzaba umushumi wo mu rukenyerero rwe.
6 Yes 65.25 Isega rizabana n'umwana w'intama, ingwe izaryama hamwe n'umwana w'ihene; inyana n'umugunzu w'intare n'ikimasa cy'umushishe bizabana, kandi umwana muto ni we uzabyahura.
7Inka zizarishanya n'idubu, izazo zizaryama hamwe kandi intare izarisha ubwatsi nk'inka.
8Umwana wonka azakinira ku mwobo w'incira, n'umwana w'incuke azashyira ukuboko kwe ku gikono cy'impiri.
9Hab 2.14 Ibyo ntibizaryana kandi ntibizonona ku musozi wanjye wera wose, kuko isi izakwirwa no kumenya Uwiteka nk'uko amazi y'inyanja akwira hose.
Shami azagarura Abisirayeli bose batatanye10 Rom 15.12 Maze uwo munsi igitsina cya Yesayi kizaba gihagaritswe no kubera amahanga ibendera, icyo gitsina ni we amahanga azahakwaho, kandi ubuturo bwe buzagira icyubahiro.
11Uwo munsi Umwami Imana izarambura ukuboko ubwa kabiri, igarure abantu bayo basigaye bacitse ku icumu, ibakura Ashuri na Egiputa n'i Patirosi n'i Kushi na Elamu n'i Shinari n'i Hamati no mu birwa byo mu nyanja.
12Kandi azashingira amahanga ibendera, ateranye Abisirayeli baciwe, azateraniriza hamwe Abayuda batatanye, abakuye ku mpera enye z'isi.
13Ishyari ry'Abefurayimu na ryo rizashira, abagirira Abayuda nabi bazatsembwa; Abefurayimu ntibazagirira Abayuda ishyari, kandi Abayuda ntibazagirira Abefurayimu nabi.
14Bazahorera bagwe ku bitugu by'Abafilisitiya iburengerazuba, baziyunga banyage ab'iburasirazuba, bazabangura amaboko yabo kuri Edomu no kuri Mowabu, Abamoni bazabayoboka.
15Ibyah 16.12 Uwiteka azakamya rwose ikigobe cy'inyanja ya Egiputa, azazana n'umuyaga we wotsa akorere ukuboko kwe kuri urwo Ruzi, arukubite arucemo imigezi irindwi, maze yambutse abantu batiriwe bakwetura inkweto.
16Kandi abantu be basigaye bacitse ku icumu bazabona inzira ngari, bayicemo bava Ashuri nk'iyo Abisirayeli babonye ubwo bazamukaga bava muri Egiputa.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.