Kubara 9 - Kinyarwanda Protestant Bible

Andi mategeko ya Pasika

1 Kuva 12.1-13 Uwiteka abwirira Mose mu butayu bwa Sinayi, mu kwezi kwa mbere ko mu mwaka wa kabiri, uhereye aho baviriye mu gihugu cya Egiputa ati

2“Kandi Abisirayeli baziririze Pasika mu gihe cyayo cyategetswe.

3Ku munsi wa cumi n'ine w'uku kwezi nimugoroba, abe ari ho muzayiziririza nk'uko igihe cyayo cyategetswe. Muzayiziririze mukurikize amategeko yayo yose n'imigenzo yayo mwabwirijwe yose.”

4Mose abwira Abisirayeli ngo baziririze Pasika.

5Bayiziririza mu kwezi kwa mbere, ku munsi wako wa cumi n'ine nimugoroba, bari mu butayu bwa Sinayi. Uko Uwiteka yategetse Mose kose, aba ari ko Abisirayeli bagenza.

6Hariho abantu bahumanijwe n'intumbi y'umuntu, ntibabasha kuziririza Pasika kuri uwo munsi: baza imbere ya Mose na Aroni kuri uwo munsi,

7baramubwira bati “Twahumanijwe n'intumbi y'umuntu, ariko byatuburiza iki gutambira Uwiteka igitambo mu gihe cyacyo cyategetswe hamwe n'Abisirayeli bandi?”

8Mose arabasubiza ati “Nimube muretse mbaze numve icyo Uwiteka ari butegeke ibyanyu.”

9Uwiteka abwira Mose ati

10“Bwira Abisirayeli uti ‘Nihagira umuntu muri mwe cyangwa mu rubyaro rwanyu uhumanywa n'intumbi, cyangwa uri mu rugendo rwa kure, nubwo bimeze bityo, aziriririze Uwiteka Pasika.

11Mu kwezi kwa kabiri ku munsi wako wa cumi n'ine nimugoroba, abe ari ho bayiziriririza, bayirishe imitsima itasembuwe n'imboga zisharira,

12Kuva 12.46; Yoh 19.36 he kugira inyama zayo baraza ngo zigeze mu gitondo, kandi he kugira igufwa bavuna. Uko itegeko rya Pasika ryose riri abe ari ko bayiziririza.

13Ariko umuntu udahumanye kandi ntabe mu rugendo, akareka kuziririza Pasika azacibwe mu bwoko bwe. Kuko atatambiye Uwiteka icyo gitambo mu gihe cyacyo cyategetswe, uwo muntu azagibwaho n'icyaha cye.

14“ ‘Kandi umunyamahanga nasuhukira muri mwe agashaka kuziriririza Uwiteka Pasika, akurikize itegeko rya Pasika n'imigenzo yayo yabwirijwe: umunyamahanga na kavukire muzabasangize itegeko.’ ”

Inkingi y'igicu yayoboraga Abisirayeli mu rugendo rwabo(Kuva 40.34-38)

15Umunsi ubuturo bwera bwashinzwe, cya gicu gitwikira ubwo buturo, ari bwo Hema ry'Ibihamya, kandi nimugoroba kiba ku buturo gisa n'umuriro kigeza mu gitondo.

16Uko ni ko byabaga iminsi yose: cya gicu cyarabutwikiraga, nijoro kigasa n'umuriro.

17Kandi uko icyo gicu cyaterurwaga kuri iryo Hema, Abisirayeli babonaga kugenda, kandi aho cyahagararaga akaba ari ho Abisirayeli babamba amahema.

18Itegeko ry'Uwiteka ni ryo ryahagurutsaga Abisirayeli, kandi akaba ari ryo ribabambisha amahema. Igihe cyose icyo gicu cyamaraga ku buturo bwera, bakimaraga aho babambye amahema.

19Iyo icyo gicu cyamaraga iminsi myinshi ku buturo, Abisirayeli bitonderaga icyo Uwiteka yabihanangirije ntibagende.

20Ubundi icyo gicu cyamaraga iminsi mike ku buturo, maze itegeko ry'Uwiteka rikabagumisha aho babambye amahema akaba ari ryo ribahagurutsa.

21Ubundi cyabugumagaho gihereye nimugoroba kikageza mu gitondo, cyabuterurwaho mu gitondo bagahaguruka. Cyangwa cyabwirirwaho kikaburaraho, maze kikabuterurwaho bagahaguruka.

22Naho yaba iminsi ibiri cyangwa ukwezi cyangwa umwaka, iyo icyo gicu cyatindaga ku buturo bwera kikabugumaho, Abisirayeli bagumaga aho babambye amahema ntibagende, maze cyabuterurwaho bagahaguruka bakagenda.

23Itegeko ry'Uwiteka ni ryo ryababambishaga amahema, kandi akaba ari ryo ribahagurutsa. Bitonderaga ibyo Uwiteka yabihanangirije, uko Uwiteka yabategekeye mu kanwa ka Mose.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help