Kuva 3 - Kinyarwanda Protestant Bible

Imana ibonekerera Mose mu gihuru cyaka umuriro

1Icyo gihe Mose yaragiraga umukumbi wa Yetiro sebukwe, umutambyi w'i Midiyani. Aturukiriza umukumbi inyuma y'ubutayu, ajya ku musozi w'Imana witwa Horebu.

2Ibyak 7.30-34 Marayika w'Uwiteka amubonekerera mu kirimi cy'umuriro kiva hagati mu gihuru cy'amahwa, arareba abona icyo gihuru cyakamo umuriro nticyakongoka.

3Mose aribwira ati “Reka ntambike ndebe iri shyano riguye, menye igituma igihuru kidakongoka.”

4Uwiteka abonye yuko atambikishwa no kubireba, Imana imuhamagara iri hagati muri icyo gihuru, iti “Mose, Mose.”

Aritaba ati “Karame.”

5Iramubwira iti “Wikwegera hano, kandi kwetura inkweto mu birenge byawe, kuko aho uhagaze aho ari ahera.”

6Kandi iti “Ndi Imana ya so, Imana ya Aburahamu, Imana ya Isaka, Imana ya Yakobo.” Mose yipfuka mu maso, kuko atinye kureba Imana.

Imana ituma Mose kubwira Farawo ngo areke Abisirayeli

7Uwiteka aramubwira ati “Ni ukuri mbonye kubabara k'ubwoko bwanjye buri muri Egiputa, numvise gutaka batakishwa n'ababakoresha uburetwa, kuko nzi imibabaro yabo.

8Kandi manuwe no kubakiza mbakure mu maboko y'Abanyegiputa, mbakure muri icyo gihugu, mbajyane mu gihugu cyiza kigari, cy'amata n'ubuki, gituwemo n'Abanyakanāni n'Abaheti n'Abamori, n'Abaferizi n'Abahivi, n'Abayebusi.

9Nuko dore gutaka kw'Abisirayeli kwangezeho, kandi nabonye agahato Abanyegiputa babahata.

10Nuko none ngwino ngutume kuri Farawo, ukure muri Egiputa ubwoko bwanjye bw'Abisirayeli.”

11Mose abwira Imana ati “Ndi muntu ki wahangara kwegera Farawo, ngo nkure Abisirayeli muri Egiputa?”

12Iramusubiza iti “Ni ukuri nzabana nawe, ibizakubera ikimenyetso yuko ari jye ugutumye, ni uko uzakura ubwo bwoko muri Egiputa, mugakorerera Imana kuri uyu musozi.”

Imana ibwira Mose izina ryayo

13 Kuva 6.2-3 Mose abaza Imana ati “Ningera ku Bisirayeli nkababwira nti ‘Imana ya ba sekuruza banyu yabantumyeho’, bakambaza bati ‘Yitwa nde?’ Nzasubiza iki?”

14 Ibyah 1.4,8 Imana isubiza Mose iti “NDI UWO NDI WE.” Kandi iti “Abe ari ko uzabwira Abisirayeli uti ‘NDIHO yabantumyeho.’ ”

15Kandi Imana ibwira Mose iti “Abe ari ko uzabwira Abisirayeli uti ‘UWITEKA, Imana ya ba sekuruza banyu, Imana ya Aburahamu, Imana ya Isaka, Imana ya Yakobo yabantumyeho, iryo ni ryo zina ryanjye iteka ryose, urwo ni rwo rwibutso rwanjye ruzahoraho ibihe byose.’

16Genda uteranye abakuru b'Abisirayeli, ubabwire uti ‘Uwiteka Imana ya ba sekuruza banyu, Imana ya Aburahamu, Imana ya Isaka, Imana ya Yakobo, yarambonekeye irambwira iti: ni ukuri ndabagendereye, mbona ibyo babagiririra muri Egiputa.

17Ndavuga nti: nzabakura mu mubabaro wo muri Egiputa, mbajyane mu gihugu cy'Abanyakanāni n'Abaheti n'Abamori n'Abaferizi, n'Abihivi n'Abayebusi, igihugu cy'amata n'ubuki.’

18“Na bo bazakumvira, kandi uzajyane ku mwami wa Egiputa n'abakuru b'Abisirayeli, mumubwire muti ‘Uwiteka Imana y'Abaheburayo yaratubonekeye, none turakwingize reka tujye mu butayu tugendemo urugendo rw'iminsi itatu, dutambirireyo Uwiteka Imana yacu ibitambo.’

19Kandi nzi yuko umwami wa Egiputa atazabakundira ko mugenda, naho namushyiraho amaboko akomeye.

20Nanjye nzarambura ukuboko, nkubitishe Egiputa ibitangaza byanjye byose nzakorera hagati yaho, nyuma yabyo azabareka.

21“Kandi nzaha ubu bwoko kugirira umugisha ku Banyegiputa. Nimugenda ntimuzagenda ubusa,

22ahubwo umugore wese azasabe umugore w'umuturanyi we ndetse n'umugore acumbikiye, ibintu by'ifeza n'iby'izahabu n'imyenda mubyambike abahungu banyu n'abakobwa banyu, ni ko muzanyaga Abanyegiputa.”

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help