1Bene Isakari ni Tola na Puwa, na Yashubu na Shimuroni, ni bane.
2Bene Tola ni Uzi na Refaya na Yeriyeli, na Yahumayi na Ibusamu na Shemweli. Abatware b'inzu ya sekuruza Tola bari abagabo b'abanyambaraga b'intwari mu bihe byabo, ku ngoma ya Dawidi umubare wabo bari inzovu ebyiri n'ibihumbi bibiri na magana atandatu.
3Bene Uzi ni Izurahiya, bene Izurahiya ni Mikayeli na Obadiya, na Yoweli na Ishiya. Uko ari batanu bose bari abatware.
4Kandi muri bo, uko kuvuka kwabo kwari kuri ukurikije amazu ya ba sekuruza, harimo imitwe y'ingabo zo kurwana intambara zose zari inzovu eshatu n'ibihumbi bitandatu, kuko bari bafite abagore benshi n'abana b'abahungu benshi.
5Kandi bene wabo bo mu miryango yose ya Abisakari, abagabo b'abanyambaraga b'intwari uko banditswe mu gitabo cyo kuvuka kwabo, bari inzovu munani n'ibihumbi birindwi.
Abakomoka kuri Benyamini6Bene Benyamini ni Bela na Bekeri na Yediyayeli, ni batatu.
7Bene Bela ni Esiboni na Uzi na Uziyeli, na Yerimoti na Iri, ni batanu. Abatware b'amazu ya ba sekuruza bari abagabo b'abanyambaraga b'intwari, babazwe uko kuvuka kwabo kwari kuri, baba inzovu ebyiri n'ibihumbi bibiri na mirongo itatu na bane.
8Bene Bekeri ni Zimira na Yowasi na Eliyezeri, na Eliyowenayi na Omuri na Yerimoti, na Abiya na Anatoti na Alemeti. Abo bose bari bene Bekeri.
9Babazwe uko kuvuka kwabo kwari kuri bakurikirana, abatware b'amazu ya ba sekuruza babo bari abagabo b'abanyambaraga b'intwari inzovu ebyiri na magana abiri.
10Nwene Yediyayeli ni Biluhani, bene Biluhani ni Yewushi na Benyamini na Ehudi na Kenāna, na Zetani na Tarushishi na Ahishahari.
11Abo bose bari bene Yediyayeli, uko abatware b'amazu ya ba sekuruza babo bari bari. Bari abagabo b'abanyambaraga b'intwari inzovu imwe n'ibihumbi birindwi na magana abiri babashaga gutabara.
12Shupimu na Hupimu bari bene Iri, Hushimu yari mwene Aheri.
Abakomoka kuri Nafutali13Bene Nafutali ni Yahisēli na Guni na Yeseri na Shalumu, abahungu ba Biluha.
Abakomoka kuri Manase14Bene Manase ni Asiriyeli wabyawe n'umugore we, (inshoreke ye Umunyaramukazi ni yo yabyaye Makiri se wa Gileyadi.
15Makiri arongora umugore kwa Hupimu na Shupimu, murumuna we yari Māka). Umuhungu we wa kabiri witwaga Selofehadi, Selofehadi yabyaye abakobwa.
16Māka muka Makiri abyara umwana w'umuhungu amwita Pereshi, murumuna we yitwaga Shereshi kandi n'abahungu be ni Ulamu na Rakemu.
17Mwene Ulamu ni Bedani. Abo ni bo bari bene Gileyadi mwene Makiri mwene Manase.
18Mushiki we Hamoleketi abyara Ishihodi na Abiyezeri na Mahila.
19Bene Shemida ni Ahiyani na Shekemu, na Likuhi na Aniyamu.
Abakomoka kuri Efurayimu20Bene Efurayimu ni Shutela, mwene Shutela ni Beredi, mwene Beredi ni Tahati, mwene Tahati ni Eleyada, mwene Eleyada ni Tahati.
21Mwene Tahati ni Zabadi, mwene Zabadi ni Shutela na Ezeri na Eleyada, bishwe n'Abanyagati bavukiye muri icyo gihugu kuko bamanuwe no kunyaga inka zabo.
22Maze Efurayimu se amara iminsi myinshi arira, bene se baza kumumara umubabaro.
23Bukeye ataha ku mugore we asama inda, abyara umwana w'umuhungu amwita Beriya, kuko urubyaro rwe rwagize ibyago.
24(Kandi umukobwa we yitwaga Shēra, ari we wubatse i Betihoroni yo hepfo n'iyo haruguru, na Uzenishēra).
25Umuhungu we yari Refa na Reshefu na Tela umuhungu we, mwene Tela ni Tahani.
26Mwene Tahani ni Lādani, mwene Lādani ni Amihudi, mwene Amihudi ni Elishama.
27Mwene Elishama ni Nuni, mwene Nuni ni Yosuwa.
28Kandi gakondo yabo n'inturo zabo byari i Beteli n'imidugudu yaho, iburasirazuba n'i Nārani n'iburengerazuba n'i Gezeri n'imidugudu yaho, kandi n'i Shekemu n'imidugudu yaho ukageza Aza n'imidugudu yaho.
29Kandi no ku ngabano z'Abamanase: i Betisheyani n'imidugudu yaho, n'i Tānaki n'imidugudu yaho, n'i Megido n'imidugudu yaho, n'i Dori n'imidugudu yaho.
Muri iyo midugudu, bene Yosefu mwene Isirayeli ni ho babaga.
Abakomoka kuri Asheri30Bene Asheri ni Imuna na Ishiva na Ishivi, na Beriya na mushiki wabo Sera.
31Bene Beriya ni Heberi na Malikiyeli se wa Biruzawiti.
32Heberi yabyaye Yafuleti na Shomeri, na Hotamu na mushiki wabo Shuwa.
33Bene Yafuleti ni Pasaki na Bimuhali na Ashuvati. Abo ni bo bari abana ba Yafuleti.
34Bene Shemeri ni Ahi na Rohuga, na Yehuba na Aramu.
35Kandi bene Helemu murumuna we ni Sofa na Imuna, na Sheleshi na Amali.
36Bene Sofa ni Suwa na Haruneferi, na Shuwali na Beri na Imura,
37na Beseri na Hodi na Shama, na Shilusha na Yitirani na Bēra.
38Bene Yeteri ni Yefune na Pisipa na Ara.
39Bene Ula ni Ara na Haniyeli na Risiya.
40Abo bose bari bene Asheri n'abatware b'amazu ya ba sekuruza, abagabo batowe b'abanyambaraga b'intwari, aba mbere mu batware. Kandi umubare wabo wabazwe uko kuvuka kwabo kwari kuri ngo bakore umurimo wo kurwana intambara, bari abagabo inzovu ebyiri n'ibihumbi bitandatu.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.