1Ucyahwa kenshi agashinga ijosi,
Azavunagurika atunguwe nta kizamukiza.
2 Imig 11.10; 28.12,28 Iyo abakiranutsi bagwiriye abantu barishima,
Ariko iyo hategeka umunyabyaha abantu bacura imiborogo.
3Ukunda ubwenge anezeza se,
Ariko ubana n'abamaraya yiyaya ibintu bye.
4Umwami akomeresha igihugu imanza zitabera,
Ariko uhongesha aragitsinda.
5Umuntu ushyeshya umuturanyi we,
Aba asa nk'uteze amaguru ye ikigoyi.
6Mu gicumuro cy'umunyabyaha harimo umutego ategewemo,
Ariko umukiranutsi arishima akavuza impundu.
7Umukiranutsi azi urubanza rw'abakene,
Ariko umunyabyaha nta bwenge afite bwo kurumenya.
8Abakobanyi bakongeza umudugudu imivurungano,
Ariko abanyabwenge bahosha uburakari.
9Umunyabwenge iyo agiye impaka n'umupfapfa,
Naho yarakara cyangwa agaseka ntabwo zakoroha.
10Abakunda kwicana banga intungane,
Kandi n'umukiranutsi bashaka uko bamwica.
11Umupfapfa agaragaza uburakari bwe bwose,
Ariko umunyabwenge arifata akabucubya.
12Iyo umutware yumviye amazimwe,
Abagaragu be bose baba abanyabyaha.
13Umukene n'urenganya amahuriro yabo ni amwe,
Uwiteka ahwejesha amaso ya bombi.
14Umwami ucira abakene imanza zitabera,
Ingoma ye izakomera iteka ryose.
15Umunyafu no gucyaha byigisha ubwenge,
Ariko umwana bandaritse akoza nyina isoni.
16Iyo abanyabyaha bagwiriye,
Ibicumuro na byo biragwira,
Ariko abakiranutsi bazabitegereza bahenebera.
17Hana umwana wawe azakuruhura,
Ndetse azanezeza umutima wawe.
18Aho guhishurirwa kutari abantu bigira ibyigenge,
Ariko ukomeza amategeko aba ahirwa.
19Ikiretwa ntigihanishwa amagambo,
N'iyo kiyumvise ntikiyitaho.
20Mbese wabonye umuntu uhuta amagambo?
Bakwemera umupfapfa kumurutisha uwo.
21Umugaragu warezwe neza uhereye mu bwana bwe,
Hanyuma azabera shebuja umwana.
22Umunyamujinya abyutsa intonganya,
Kandi umuntu w'inkazi agwiza ibicumuro.
23Ubwibone bw'umuntu buzamucisha bugufi,
Ariko uwicisha bugufi mu mutima azabona icyubahiro.
24Uwiyuzuza n'umujura aba yiyanga,
Yumva uko arahizwa akanga kubivuga.
25Gutinya abantu kugusha mu mutego,
Ariko uwiringira Uwiteka azaba amahoro.
26Benshi bashaka gutona ku mutware,
Ariko Uwiteka ni we ucira abantu imanza.
27Ukiranirwa azirana n'abakiranutsi,
Kandi ugenda ari intungane azirana n'abanyabyaha.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.