Esiteri 6 - Kinyarwanda Protestant Bible

Umwami amenya ko Moridekayi ari we wamuburiye

1Iryo joro umwami abura ibitotsi, ni ko gutegeka ko bazana igitabo cy'ubucurabwenge bagisomera umwami,

2Esit 2.21-22 basanga byaranditswe yuko Moridekayi ari we wareze abagabo babiri bo mu nkone z'umwami zarindaga irembo, Bigitani na Tereshi, yuko bashakaga kwica Umwami Ahasuwerusi.

3Umwami arabaza ati “Mbese Moridekayi uwo, hari ishimwe cyangwa icyubahiro yahawe bamwitura ibyo?”

Abagaragu b'umwami b'abahereza baramusubiza bati “Nta cyo yahawe.”

4Umwami arabaza ati “Ni nde uri mu rugo?”

Kandi ubwo Hamani yari ahagaze mu rugo rw'imbere ibwami, azanywe no kuvugana n'umwami ngo amusabe kumanika Moridekayi ku giti yamwiteguriye.

5Abagaragu b'umwami baramusubiza bati “Hamani ni we uri mu rugo.”

Umwami ati “Naze.”

6Nuko Hamani araza. Umwami aramubaza ati “Umuntu umwami akunze kubaha yagirirwa ate?”

Hamani aribwira ati “Hari uwo umwami yakunda kubaha kunduta?”

7Hamani asubiza umwami ati “Uwo umwami akunze kubaha,

8bazane imyambaro y'ubwami umwami ajya yambara, n'ifarashi umwami agenderaho itamirijwe ikamba ry'ubwami.

9Maze iyo myambaro n'iyo farashi babihe umwe wo mu batware b'umwami barusha abandi gukomera, bayambike uwo muntu umwami akunze kubaha, bamugendeshe mu nzira yo mu murwa ahetswe n'iyo farashi, barangururire imbere ye bati ‘Uko ni ko bazajya bagenza umuntu umwami akunze kubaha.’ ”

10Nuko umwami abwira Hamani ati “Huta wende imyambaro n'ifarashi uko uvuze, ubigenze utyo Moridekayi Umuyuda wicara ku irembo ry'ibwami, ntihagira ikintu kibura mu byo uvuze byose.”

11Nuko Hamani ajyana imyambaro n'ifarashi, yambika Moridekayi amugendesha mu nzira yo mu murwa ahetswe n'ifarashi, arangururira imbere ye ati “Uku ni ko bazajya bagenza umuntu umwami akunze kubaha.”

12Hanyuma Moridekayi asubira ku irembo ry'ibwami. Ariko Hamani arihuta asubira iwe ababaye kandi yitwikiriye.

13Aherako atekerereza umugore we Zereshi n'incuti ze zose ibyamubayeho byose. Nuko abajyanama be n'umugore we Zereshi baramubwira bati “Moridekayi uwo ubwo utangiye gucogorera imbere ye, niba ari uwo mu rubyaro rw'Abayuda ntuzamushobora, ahubwo uzagwa imbere ye.”

14Bakivugana na we haza inkone z'umwami, zihuta kujyana Hamani mu nkera Esiteri yari yiteguye.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help