Imigani 16 - Kinyarwanda Protestant Bible

1Inama umuntu yigira mu mutima we ni we nyirayo,

Ariko igisubizo cy'ururimi rwe kiva ku Uwiteka.

2Imigenzereze y'umuntu yose itunganira amaso ye,

Ariko Uwiteka ni we ugera imitima.

3Imirimo yawe yose uyiharire Uwiteka,

Ni ho imigambi yawe izakomezwa.

4Ikintu cyose Uwiteka yagitegekeye iherezo ryacyo,

Ndetse umunyabyaha yamutegekeye umunsi w'amakuba.

5Umuntu wese w'ubwibone bwo mu mutima ni ikizira ku Uwiteka,

Ni ukuri rwose ntazabura guhanwa.

6Imbabazi n'ukuri ni byo bitwikīra gukiranirwa,

Kandi kūbaha Uwiteka ni ko gutuma abantu bareka ibibi.

7Iyo imigenzereze y'umuntu inezeza Uwiteka,

Atuma n'abanzi be buzura na we.

8Uduke turimo gukiranuka,

Turuta inyungu nyinshi irimo gukiranirwa.

9Umutima w'umuntu utekereza urugendo rwe,

Ariko Uwiteka ni we uyobora intambwe ze.

10Amateka ameze nk'ay'Imana aba ku rurimi rw'umwami,

Ntabwo ijambo rye rigoreka imanza.

11Iminzani n'ibyuma bipimishwa bitunganye ni iby'Uwiteka,

Ibipimishwa byo mu mufuka byose ni umurimo we.

12Ni ikizira ku bami gukora ibibi,

Kuko ingoma ikomezwa no gukiranuka.

13Ururimi rukiranuka ni rwo runezeza abami,

Kandi bagakunda uvuga ibitunganye.

14Uburakari bw'umwami ni intumwa y'urupfu,

Ariko umunyabwenge arabuhosha.

15Iyo mu maso h'umwami hakeye bitera ubugingo,

Kandi urukundo rwe rusa n'igicu kimanura imvura y'umuhindo.

16Kubona ubwenge ni byiza cyane kuruta kubona izahabu,

Ni ukuri umuntu yahitamo ubuhanga kuburutisha ifeza nziza.

17Inzira nyabagendwa y'abakiranutsi ni ukureka ibibi,

Uwirinda mu migenzereze ye aba arinda ubugingo bwe.

18Kwibona kubanziriza kurimbuka,

Kandi umutima wirarira ubanziriza kugwa.

19Ni byiza kugira umutima woroshye ugafatanya n'aboroheje,

Kuruta kugabana iminyago n'abibone.

20Uwitondera Ijambo azabona ibyiza,

Kandi uwisunga Uwiteka aba ahirwa.

21Ufite umutima w'ubwenge azitwa umunyamakenga,

Kandi ururimi ruryoshya amagambo rwungura kwiga.

22Ubwenge bubera nyirabwo isōko y'ubugingo,

Ariko ikibabaza abapfapfa ni ubupfu bwabo.

23Umutima w'umunyabwenge wigisha ururimi rwe,

Kandi umwungura ubwenge mu byo avuga.

24Amagambo anezeza ni nk'ubuki,

Aryohera ubugingo bw'umuntu agakomeza ingingo ze.

25 Imig 14.12 Hariho inzira umuntu yibwira ko ari nziza,

Ariko iherezo ryayo ni inzira z'urupfu.

26Inda y'umukozi ni yo imutera gukora,

Kandi akanwa ke na ko karamwaka.

27Imburakamaro igambirira ibibi,

Kandi ururimi rwayo rwotsa nk'umuriro.

28Umuntu ugoreka ukuri aba abiba intonganya,

Kandi uneguranira mu byongorerano atandukanya incuti z'amagara.

29Umunyarugomo yoshya umuturanyi we,

Kandi akamunyuza mu nzira idatunganye.

30Uwica ijisho aba atekereza iby'ubugoryi,

Agahekenya amenyo agira ngo asohoze ibibi.

31Uruyenzi rw'imvi ni ikamba ry'icyubahiro,

Bibonekeshwa no kujya mu nzira yo gukiranuka.

32Utihutira kurakara aruta intwari,

Kandi utegeka umutima we aruta utsinda umudugudu.

33Abantu batera inzuzi,

Ariko uko bigenda kose bitegekwa n'Uwiteka.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help