2 Abami 21 - Kinyarwanda Protestant Bible

Umwami Manase akora ibyangwa n'Uwiteka(2 Ngoma 33.1-20)

1Manase yimye amaze imyaka cumi n'ibiri avutse, amara imyaka mirongo itanu i Yerusalemu ari ku ngoma. Nyina yitwaga Hefusiba.

2Yer 15.4 Ariko akora ibyangwa n'Uwiteka, akurikiza ibizira by'abanyamahanga Uwiteka yirukanye imbere y'Abisirayeli.

3Yongera kubaka ingoro se Hezekiya yari yarashenye yubaka n'ibicaniro bya Bāli, arema Ashera nk'uko Ahabu umwami w'Abisirayeli yabigenzaga, aramya ingabo zo mu ijuru zose, arazikorera.

42 Sam 7.13 Yubaka ibicaniro mu nzu y'Uwiteka yari yaravuzeho ati “I Yerusalemu ni ho nzashyira izina ryanjye.”

5Kandi yubakira ingabo zo mu ijuru zose ibicaniro mu bikari byombi by'inzu y'Uwiteka.

6Anyuza umuhungu we mu muriro, akajya araguza akaroga, agashikisha abashitsi, akaraguza abapfumu, akora ibyaha byinshi cyane imbere y'Uwiteka ngo amurakaze.

71 Abami 9.3-5; 2 Ngoma 7.12-18 Aremesha igishushanyo cya Ashera kibajwe, agihagarika muri ya nzu Uwiteka yabwiraga Dawidi n'umuhungu we Salomo ati “Muri iyi nzu n'i Yerusalemu, mpatoranije mu miryango yose ya Isirayeli, ni ho nzashyira izina ryanjye iteka ryose.”

8Kandi ati “Sinzongera kuzerereza Abisirayeli ngo mbimure mu gihugu nahaye ba sekuruza babo, niba bazitondera ibyo nabategetse byose, n'amategeko yose umugaragu wanjye Mose yabategetse.”

9Ariko ntibumvira, ahubwo Manase abashukashuka gukora ibyaha biruta iby'amahanga Uwiteka yarimburiye imbere y'Abisirayeli.

10Bukeye Uwiteka avugira mu bagaragu be b'abahanuzi ati

11“Ubwo Manase umwami w'Abayuda akoze ibi bizira, agakora ibibi biruta ibyo Abamori bamubanjirije bakoze byose, akononesha Abayuda ibishushanyo bye bisengwa,

12ni cyo gitumye Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuze iti ‘Dore ngiye guteza i Yerusalemu n'i Buyuda ibyago bikomeye, bituma ubyumvise wese yumva amatwi avugamo injereri.

13Kandi nzageresha i Yerusalemu umugozi w'i Samariya, na timazi y'inzu ya Ahabu. Kandi nzahanagura i Yerusalemu nk'uko umuntu ahanagura isahane, yarangiza akayubika.

14Ariko nzareka igice gisigaye cya gakondo yanjye, mbahāne mu maboko y'ababisha babo, bahinduke umuhigo n'umunyago by'ababisha babo bose,

15kuko bakoze ibyangwa imbere yanjye bakandakaza, uhereye igihe ba sekuruza babo baviriye muri Egiputa na bugingo n'ubu.’ ”

16Kandi Manase yavushije amaraso menshi y'abatacumuye, kugeza aho yayujurije i Yerusalemu hose, akahasanganya, abyongera ku cyaha cye yoheje Abayuda ngo bacumure, bakore ibyangwa n'Uwiteka.

17Ariko indi mirimo ya Manase n'ibyo yakoze byose n'icyaha yakoze, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy'ibyo ku ngoma z'abami b'Abayuda?

18Nuko Manase aratanga asanga ba sekuruza, ahambwa mu murima wo ku rugo rwe wari umurima wa Uza, maze umuhungu we Amoni yima ingoma ye.

Ibya Amoni(2 Ngoma 33.21-25)

19Amoni yimye amaze imyaka makumyabiri n'ibiri avutse, amara imyaka ibiri i Yerusalemu ari ku ngoma. Nyina yitwaga Meshulemeti mwene Harusi w'i Yotuba.

20Ariko akora ibyangwa n'Uwiteka nk'uko se Manase yakoraga.

21Yagendanaga ingeso zose se yagendanaga, akajya akorera ibishushanyo se yakoreraga, akabiramya.

22Yimūra Uwiteka Imana ya ba sekuruza, ntagendere mu nzira zayo.

23Hanyuma abagaragu ba Amoni baramugambanira, bamutsinda mu nzu ye.

24Maze abantu b'icyo gihugu bica abagambaniye Umwami Amoni bose, baherako bimika umuhungu we Yosiya ingoma ye.

25Ariko indi mirimo Amoni yakoze, mbese ntiyanditswe mu gitabo cy'ibyo ku ngoma z'abami b'Abayuda?

26Nuko bamuhamba mu mva ye mu murima wa Uza, maze umuhungu we Yosiya yima ingoma ye.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help