Ibyakozwe n'Intumwa 17 - Kinyarwanda Protestant Bible

Abayuda birukana Pawulo i Tesalonike

1Banyura muri Amfipoli no muri Apoloniya bagera i Tesalonike, hariho isinagogi y'Abayuda.

2Nuko Pawulo nk'uko yamenyereye yinjira muri bo, ajya impaka na bo mu byanditswe ku masabato atatu,

3abibasobanurira abamenyesha yuko Kristo akwiriye kubabazwa no kuzuka mu bapfuye, kandi ati “Yesu uwo mbabwira ni we Kristo.”

4Bamwe muri bo barabyemera bifatanya na Pawulo na Sila, n'Abagiriki bubaha Imana benshi na bo ni uko, n'abagore b'icyubahiro batari bake.

5Ariko Abayuda bagira ishyari, bajyana abagabo babi b'inzererezi ziba mu maguriro bateranya igitero, batera imidugararo mu mudugudu, batera inzu ya Yasoni bashaka gukuramo Pawulo na Sila, ngo babashyire imbere y'abantu.

6Bababuze bakurubana Yasoni na bene Data bamwe, babajyana imbere y'abatwara umudugudu, barasakuza bati “Abubitse ibihugu byose baje n'ino,

7Yasoni arabacumbikira. Aba bose bagomeye amategeko ya Kayisari, bavuga ko hariho undi Mwami witwa Yesu.”

8Abatwara umudugudu na rubanda bumvise ibyo, bahagarika imitima.

9Nuko baka Yasoni n'abandi ingwate, barabarekura.

Ab'i Beroya na bo babirukana

10Uwo mwanya muri iryo joro bene Data bohereza Pawulo na Sila i Beroya. Basohoyeyo binjira mu isinagogi y'Abayuda.

11Ariko abo bo bari beza kuruta ab'i Tesalonike, kuko bakīranye ijambo ry'Imana umutima ukunze, bashaka mu byanditswe iminsi yose kugira ngo bamenye yuko ibyo bababwiye ari iby'ukuri koko.

12Nuko benshi muri bo barizera, n'abagore b'icyubahiro b'Abagiriki, n'abagabo batari bake.

13Ariko Abayuda b'i Tesalonike bamenye yuko ijambo ry'Imana rivugwa na Pawulo i Beroya, na ho bajyayo boshya rubanda, barababangisha.

14Uwo mwanya bene Data bohereza Pawulo ngo aveyo ajye ku nyanja, ariko Sila na Timoteyo basigarayo.

15Nuko abaherekeje Pawulo bamujyana mu Atenayi. Amaze kubategeka kubwira Sila na Timoteyo ngo bamukurikire vuba cyane, basubirayo.

Pawulo yigisha muri Atenayi

16Ariko Pawulo akibarindiriye muri Atenayi ahagarika umutima cyane, kuko abonye uwo mudugudu wuzuye ibishushanyo bisengwa.

17Nuko agira impaka mu isinagogi y'Abayuda n'abubaha Imana, kandi no mu iguriro iminsi yose ajya impaka n'abamusangaga.

18Bamwe mu banyabwenge bitwa Abepikureyo, n'abandi bitwa Abasitoyiko bahura na we. Bamwe muri bo barabazanya bati “Uyu munyamagambo arashaka kuvuga iki?”

Abandi bati “Ubanza ari uwigisha abantu imana z'inzaduka.” (Babivugiye batyo kuko yavugaga ubutumwa bwiza bwa Yesu n'ubwo kuzuka.)

19Baramufata bamujyana muri Areyopago baramubaza bati “Mbese twashobora kumenya izo nyigisho nshya uvuga izo ari zo?

20Ko uzanye amagambo y'inzaduka mu matwi yacu! Nuko rero turashaka kuyamenya ayo ari yo.”

21Kuko Abanyatenayi bose n'abasuhuke baho batagiraga icyo bakora, keretse gushyushya inkuru no kumva ibyadutse.

22Nuko Pawulo ahagarara hagati ya Areyopago aravuga ati “Bagabo b'Abanyatenayi, mbonye muri byose ko mukabije kwibanda mu by'idini.

23Ubwo nagendagendaga nitegereza ibyo musenga, nasanze igicaniro cyanditsweho ngo ‘ICY'IMANA ITAMENYWA.’ Nuko iyo musenga mutayizi ni yo mbabwira.

241 Abami 8.27; Yes 42.5; Ibyah 8.47 Imana yaremye isi n'ibiyirimo byose, Iyo kuko ari yo Mwami w'ijuru n'isi, ntiba mu nsengero zubatswe n'abantu,

25kandi ntikorerwa n'amaboko y'abantu nk'ugira icyo akennye, kuko ari yo yahaye bose ubugingo no guhumeka n'ibindi byose.

26Kandi yaremye amahanga yose y'abantu bakomoka ku muntu umwe, ibakwiza mu isi yose. Ni na yo yashyizeho ibihe by'imyaka ko bikuranwa uko yategetse, igabaniriza abantu ingabano z'aho batuye,

27kugira ngo bashake Imana ngo ahari babashe kuyibona bakabakabye, kandi koko ntiri kure y'umuntu wese muri twe,

28kuko ari muri yo dufite ubugingo bwacu, tugenda turiho, nk'uko bamwe bo mu bahimbyi b'indirimbo banyu bavuze bati ‘Turi urubyaro rwayo.’

29“Nuko rero ubwo turi urubyaro rw'Imana, ntidukwiriye kwibwira yuko Imana isa n'izahabu cyangwa ifeza cyangwa ibuye, cyangwa ikindi kibajijwe n'ubukorikori bw'abantu n'ubwenge bwabo.

30Nuko iyo minsi yo kujijwa Imana yarayirengagije, ariko noneho itegeka abantu bose bari hose kwihana,

31kuko yashyizeho umunsi wo gucira ho urubanza rw'ukuri rw'abari mu isi bose, izarucisha umuntu yatoranije kandi ibyo yabihamirije abantu bose ubwo yamuzuye.”

32Bumvise ibyo kuzuka bamwe barabinegura, abandi bati “Uzabitubwira ubundi.”

33Nuko Pawulo ava muri bo.

34Ariko abagabo bamwe bifatanya na we barizera. Harimo Diyonisiyo wo mu ba Areyopago, kandi n'umugore witwaga Damari n'abandi hamwe na bo.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help