Yobu 10 - Kinyarwanda Protestant Bible

1“Umutima wanjye urembejwe n'amagara yanjye,

Ntabwo nzibuza gutaka,

Nzavuga mbitewe n'umubabaro wo mu mutima wanjye.

2Nzabwira Imana nti

‘Winciraho iteka,

Menyesha igituma umburanya.’

3Mbese unezezwa no kubonerana,

Kugira ngo uhinyure umurimo w'amaboko yawe,

Ugakēra imigambi y'inkozi z'ibibi?

4Mbese ufite amaso y'umubiri?

Cyangwa se ureba nk'uko umuntu areba?

5Aho iminsi yawe ingana n'iy'umuntu,

Cyangwa imyaka yawe ihwanye n'iminsi ye,

6Bituma ubaririza igicumuro cyanjye,

Ukagenzura icyaha cyanjye,

7Kandi uzi ko ntari umunyabyaha,

Ko ari nta wabasha kundokora ngo amvane mu maboko yawe?

8“Amaboko yawe ni yo yambumbye,

Akaringaniza imyanya y'umubiri wanjye yose,

None uranyishe.

9Ibuka ndakwinginze, yuko wambumbye nk'ibumba,

None se ugiye kunsubiza mu mukungugu?

10Mbese ntiwansutse nk'amata,

Ukamvuza nk'urukoko?

11Wanyambitse uruhu n'inyama,

Umbumbana n'amagufwa n'imitsi.

12Wampaye ubugingo ungirira n'imbabazi,

Kungenderera kwawe ni ko kwandemye umutima.

13Nyamara wahishe ibyo mu mutima wawe,

Kandi nzi ko ubifite.

14Iyo ncumuye uranyitegereza,

Kandi ntuzambabarira ikibi cyanjye.

15Niba ndi inkozi y'ibibi ngushije ishyano,

Kandi niba ndi umukiranutsi, nabwo sinakwegura umutwe.

Nuko nuzuwemo n'igisuzuguriro,

Nkareba umubabaro wanjye.

16Kandi neguye umutwe wampīga nk'intare,

Maze ukongera kunyiyereka,

ukambera amayoberane.

17Ukazana abandi bahamya bo kumpamya,

Ukangwizaho uburakari bwawe,

Ibyanjye ni uguhora bihinduka hakaza intambara.

18“None se ni iki cyatumye umvana mu nda ya mama?

Mba narahejeje umwuka ntihagire umbona,

19Nkaba narabaye nk'utigeze kubaho,

Ngahambwa nkiva mu nda ya mama.

20Mbese iminsi yanjye si mike?

Nuko rekera aho unyorohere,

kugira ngo mpumeke ho hato,

21Ntarajya aho ntazagaruka ukundi,

Mu gihugu cy'umwijima n'icy'igicucu cy'urupfu,

22Igihugu kirimo umwijima w'icuraburindi,

Icy'igicucu cy'urupfu gicuze icyuna,

Aho umucyo umeze nk'igicuku.”

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help