Zaburi 101 - Kinyarwanda Protestant Bible

1 Zaburi ya Dawidi.

Ndaririmba imbabazi no guca imanza zitabera,

Uwiteka ni wowe ngiye kuririmbira ishimwe.

2Nzitondera kugendera mu nzira itunganye,

Uzaza aho ndi ryari?

Nzajya ngendana mu nzu yanjye umutima utunganye,

3Sinzagira ikintu kidakwiriye nshyira imbere yanjye.

Nanga imirimo y'abiyobagiza,

Ntizomekana nanjye.

4Umutima ugoramye uzamvaho,

Sinzamenya ikibi.

5Ubeshyera mugenzi we rwihereranwa nzamurimbura,

Ugamika akagira umutima wibona sinzamwihanganira.

6Amaso yanjye azaba ku banyamurava bo mu gihugu kugira ngo tubane,

Ugendera mu nzira itunganye ni we uzankorera.

7Uriganya ntazaba mu nzu yanjye,

Ubeshya ntazakomerezwa imbere yanjye.

8Uko bukeye nzica abanyabyaha bo mu gihugu bose,

Kugira ngo ndimbure inkozi z'ibibi zose,

Nzimare mu rurembo rw'Uwiteka.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help