1Bukeye Abafilisitiya bateranya ingabo zabo kurwana, baziteraniriza i Soko y'i Buyuda, bagerereza kuri Efesidamimu hagati y'i Soko na Azeka.
2Sawuli n'Abisirayeli na bo baraterana, bagerereza mu kibaya cya Ela, bīrema inteko kurwana n'Abafilisitiya.
3Abafilisitiya bahagarara ku musozi wo hakurya, Abisirayeli ku wo hakuno, hagati yabo hari ikibaya.
4Bukeye mu rugerero rw'Abafilisitiya havamo intwari yitwa Goliyati w'i Gati, ikirere cye cyari mikono itandatu n'intambwe imwe y'intoki.
5Yari yambaye ingofero y'umuringa ku mutwe n'ikoti riboheshejwe iminyururu, kuremera kwaryo kwari shekeli z'umuringa ibihumbi bitanu.
6Ku maguru yari yambaye ibyuma bikingira imirundi, kandi anigirije agacumu k'umuringa mu bitugu.
7Uruti rw'icumu rye rwari rumeze nk'igiti kiboherwaho imyenda, kuremera kw'ikigembe cyaryo kwari shekeli z'ibyuma magana atandatu, kandi uwamutwazaga ingabo yamujyaga imbere.
8Araza arahagarara akomēra ingabo za Isirayeli ati “Kuza kuremera urugamba aho mwabitewe n'iki? Mbese sindi Umufilisitiya, namwe ntimuri abagaragu ba Sawuli? Ngaho nimwihitemo umugabo amanuke ansange.
9Nabasha kundwanya akanyica tuzaba abagaragu banyu, ariko nimunesha nkamwica ni mwe muzaba abagaragu bacu mudukorere.”
10Umufilisitiya arongera aravuga ati “Nsuzuguye ingabo za Isirayeli uyu munsi, nimumpe umugabo turwane twembi.”
11Sawuli n'Abisirayeli bose bumvise ayo magambo y'Umufilisitiya bariheba, baratinya cyane.
12Kandi Dawidi yari umwana wa wa Munyefurati w'i Betelehemu y'i Buyuda witwaga Yesayi, kandi Yesayi uwo yari afite abahungu munani. Ku ngoma ya Sawuli yari ageze mu za bukuru.
13Abahungu bakuru batatu ba Yesayi bari baratabaranye na Sawuli. Amazina y'abo bahungu be batatu batabaye, uw'imfura ni Eliyabu, uw'ubuheta ni Abinadabu, uwa gatatu ni Shama.
14Dawidi yari umuhererezi, kandi bakuru be uko ari batatu, bari baratabaranye na Sawuli.
15Ariko Dawidi yajyaga acuragana kwa Sawuli, aragira intama za se i Betelehemu.
16Nuko uwo Mufilisitiya, uko bukeye n'uko bwije akabasatira, agenza atyo iminsi mirongo ine yigaraganza.
17Bukeye Yesayi abwira umuhungu we Dawidi ati “Gemurira bakuru bawe efa imwe y'ingano zikaranze n'aya marobe y'imitsima cumi, wihute ubishyire bakuru bawe mu rugerero,
18kandi ushyire umutware w'igihumbi barimo amasoro cumi y'amavuta y'igishwamwaka. Urebe bakuru bawe uko bameze, maze unzanire inkuru zabo z'imvaho.
19Kandi Sawuli na bo n'Abisirayeli bose, bari mu kibaya cya Ela barwana n'Abafilisitiya.”
20Nuko Dawidi azinduka kare mu gitondo asigira umwungeri intama ze, yenda ibyo bintu aragenda nk'uko Yesayi yamutegetse, arasukira aho bakikije amagare, aho ingabo zahigiraga zigiye kurwana.
21Nuko Abisirayeli n'Abafilisitiya birema ingamba, urugamba rwerekerana n'urundi.
22Maze Dawidi abitsa umurinzi w'ibintu umutwaro we, aravuduka ajya mu ngabo aramutsa bakuru be.
23Akiganira na bo, muri ako kanya ya ntwari y'Umufilisitiya w'i Gati witwaga Goliyati asohoka mu ngabo z'Abafilisitiya, atangira kwiyamirira nk'uko asanzwe. Dawidi arabyumva.
24Abisirayeli bose bamurabutswe bashya ubwoba, baramuhunga.
25Abisirayeli baravuga bati “Aho mubona uriya mugabo uzamutse? Ni ukuri azanywe no gusuzugura Isirayeli. Umuntu uri bumwice umwami azamugororera ubutunzi bwinshi, amushyingire umukobwa we kandi azaha inzu ya se umudendezo muri Isirayeli.”
26Maze Dawidi avugana n'abantu bamuhagaze iruhande ati “Uzica uwo Mufilisitiya agakuraho Isirayeli igitutsi, bazamugororera bate? Mbese uwo Mufilisitiya utakebwe usuzugura ingabo z'Imana ihoraho, ni muntu ki?”
27Abantu baramusubiza bati “Uko ni ko bazagororera umuntu uzamwica.”
28Maze Eliyabu mukuru we w'imfura ya se yumvise Dawidi avugana n'abo bantu, uburakari buramuzabiranya aramubaza ati “Wazanywe n'iki? Mbese bwa butama wabusigiye nde mu butayu? Nzi ubwibone bwawe n'agasuzuguro ko mu mutima wawe, kuko wazanywe no kureba intambara.”
29Dawidi aramusubiza ati “Mbese ngize nte? Aho nta yindi mpamvu?”
30Amutera umugongo yerekera undi, na we amubaza bene ibyo, abantu bamusubiza batyo nk'ubwa mbere.
31Ayo magambo bumvise Dawidi avuga bayashengerana kwa Sawuli, abyumvise aramutumira.
32Dawidi abwira Sawuli ati “Ntihagire ukurwa umutima na we, umugaragu wawe ngiye kurwana n'uwo Mufilisitiya.”
33Sawuli asubiza Dawidi ati “Ntiwashobora gutera uwo Mufilisitiya ngo umurwanye, kuko ukiri umusore w'umugenda, kandi we ni umugabo wamenyereye kurwana uhereye mu busore bwe.”
34Dawidi asubiza Sawuli ati “Umugaragu wawe naragiraga intama za data, iyo zaterwaga n'intare cyangwa idubu zigakura umwana w'intama mu mukumbi,
35narahubukaga nkayikubita nkayiyambura mu kanwa kayo, yamvumbukana nkayicakira akananwa, nkayivutagura nkayica.
36Nuko ubwo umugaragu wawe yishe intare n'idubu, uwo Mufilisitiya utakebwe azapfa nk'imwe muri zo, kuko yasuzuguye ingabo z'Imana ihoraho.”
37Dawidi arongera aravuga ati “Uwiteka wandokoye mu nzara z'intare n'idubu, azankiza no mu maboko y'uwo Mufilisitiya.”
Nuko Sawuli abwira Dawidi ati “Ngaho genda, Uwiteka abane nawe.”
38Maze Sawuli yambika Dawidi imyambaro ye n'ingofero y'umuringa ku mutwe, amwambika n'ikoti riboheshejwe iminyururu.
39Dawidi aherako yambara inkota ku myambaro ye, agerageza kugenda kuko yari atarayigeramo. Dawidi abwira Sawuli ati “Simbasha kujyana ibi kuko ntabimenyereye.” Nuko Dawidi arabyiyambura.
40Aherako asingira inkoni arayitwaza, yitoraniriza amabuyenge atanu mu kagezi, ayashyira mu ruhago rw'imvumba y'abashumba yari afite, kandi yari afite umuhumetso mu ntoki, nuko yegera Umufilisitiya.
41Umufilisitiya na we araza asatira Dawidi, umutwaje ingabo amurangaje imbere.
42Umufilisitiya aza akebaguza abona Dawidi, aramusuzugura kuko yari umusore w'umugenda, w'inzobe w'uburanga.
43Nuko Umufilisitiya abaza Dawidi ati “Ko unteranye inkoni! Mbese ugira ngo ndi imbwa?” Umufilisitiya aherako akwena Dawidi mu izina ry'imana ze.
44Umufilisitiya abwira Dawidi ati “Ngwino nkubagire ibisiga byo mu kirere, n'inyamaswa zo mu ishyamba.”
45Dawidi abwira Umufilisitiya ati “Wanteranye inkota n'icumu n'agacumu, ariko jyewe nguteye mu izina ry'Uwiteka Nyiringabo, Imana y'ingabo za Isirayeli wasuzuguye.
46Uyu munsi Uwiteka arakungabiza nkwice nguce igihanga, kandi ndagaburira ibisiga byo mu kirere n'inyamaswa z'inkazi zo mu ishyamba intumbi z'ingabo z'Abafilisitiya, kugira ngo abo mu isi yose bamenye ko muri Isirayeli harimo Imana,
47kandi ngo iri teraniro ryose rimenye ko Uwiteka adakirisha inkota cyangwa icumu, kuko intambara ari iy'Uwiteka kandi ari we uzabatugabiza.”
48Nuko Umufilisitiya ava aho yari ari, aza guhura na Dawidi. Dawidi ahuta yiruka yerekeye ingabo zabo ngo ahure n'Umufilisitiya.
49Dawidi akabakaba mu mvumba ye akuramo ibuye ararirekera, arikocora Umufilisitiya mu ruhanga ririgitamo, yikubita hasi yubamye.
502 Sam 21.19 Uko ni ko Dawidi yahanguje Umufilisitiya ibuye ry'umuhumetso, aramunesha aramwica kandi nta nkota Dawidi yari yitwaje.
511 Sam 21.29 Dawidi aravuduka amuhagarara hejuru asingira inkota ye, ayikura mu rwubati rwayo aramuhorahoza rwose, ayimucisha igihanga.
Nuko Abafilisitiya babonye intwari yabo ipfuye bariruka.
52Maze Abisirayeli n'Abayuda bahaguruka bitera hejuru, bagerekana Abafilisitiya babageza i Gati no ku marembo ya Ekuroni, kandi Abafilisitiya b'inkomere bagwa ku nzira ijya i Shārayimu, bagera i Gati na Ekuroni.
53Abisirayeli baherako barekera aho kwirukana Abafilisitiya, baragaruka basahura urugerero rwabo.
54Maze Dawidi yenda igihanga cy'Umufilisitiya akijyana i Yerusalemu, ariko intwaro ze azibika mu ihema rye.
55Ubwo Sawuli yarebaga Dawidi agiye kurwana n'Umufilisitiya, yabajije Abuneri umugaba w'ingabo ze ati “Harya uriya muhungu ni mwene nde, Abuneri?”
Na we aramusubiza ati “Mba ntuma utabaho Nyagasani, nkamumenya!”
56Umwami aravuga ati “Baza se w'uwo muhungu uwo ari we.”
57Hanyuma Dawidi atabarutse amaze kwica Umufilisitiya, Abuneri amuzanira Sawuli afite igihanga cy'Umufilisitiya mu kuboko.
58Sawuli aramubaza ati “Harya uri mwene nde wa muhungu we?”
Dawidi aramusubiza ati “Ndi umwana w'umugaragu wawe Yesayi w'i Betelehemu.”
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.