Itangiriro 12 - Kinyarwanda Protestant Bible

Uwiteka yohereza Aburamu i Kanāni

1 Aburamu na Sarayi bajya muri Egiputa

10Inzara itera muri icyo gihugu, Aburamu aramanuka ajya muri Egiputa asuhukirayo, kuko inzara yari nyinshi muri icyo gihugu.

11Ari bugufi bwo gusohora muri Egiputa, abwira Sarayi umugore we ati “Dore nzi yuko uri umugore w'igikundiro,

12nuko Abanyegiputa nibakubona bazavuga bati ‘Uyu ni umugore we’, maze banyice nawe bagukize.

13Itang 20.2; 26.7 Ndakwinginze, uzajye ubabwira uti ‘Ndi mushiki we’, kugira ngo ngirirwe neza ku bwawe, ukirishe ubugingo bwanjye.”

14Aburamu ageze muri Egiputa, Abanyegiputa bareba uko wa mugore ari mwiza cyane.

15Abatware ba Farawo baramureba baramumushimira, wa mugore ajyanwa kwa Farawo.

16Agirira Aburamu neza ku bwa Sarayi, kandi yari afite intama n'inka n'indogobe z'ingabo, n'abagaragu n'abaja n'indogobe z'ingore n'ingamiya.

17Uwiteka ahanisha Farawo n'inzu ye ibyago bikomeye, amuhora Sarayi umugore wa Aburamu.

18Farawo ahamagaza Aburamu aramubaza ati “Icyo wangiriye iki ni iki? Ko utambwira yuko ari umugore wawe?

19Ni iki cyatumye umbwira ko ari mushiki wawe, nanjye nkamwenda nkamugira umugore wanjye? Nuko nguyu umugore wawe mujyane wigendere.”

20Farawo amuha abantu bo kumuherekeza, bamuherekezanya n'umugore we n'ibyo yari afite byose.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help