2 Ngoma 19 - Kinyarwanda Protestant Bible

Yehoshafati ahanwa na Yehu, ategeka abacamanza

1Bukeye Yehoshafati umwami w'Abayuda atabaruka amahoro, asubira iwe i Yerusalemu.

2Yehu mwene Hanani bamenya, arasohoka ajya kumusanganira aramubaza ati “Hari n'aho watabaye abanyabyaha, ugakunda abanga Uwiteka? Icyo ni cyo gitumye Uwiteka akurakarira.

3Icyakora hariho ibyiza bikubonekaho, kuko wakuye ibishushanyo bya Ashera mu gihugu, ukagambirira mu mutima gushaka Imana.”

4Nuko Yehoshafati aguma i Yerusalemu, bukeye arongera arasohoka arambagira mu bantu be, ahera i Bērisheba ageza mu gihugu cy'imisozi cya Efurayimu, abagarura ku Uwiteka Imana ya ba sekuruza.

5Ashyira abacamanza mu gihugu, bakwira imidugudu y'i Buyuda yose igoswe n'inkike, imidugudu yose umwe umwe.

6Abo bacamanza arabategeka ati “Muramenye ibyo mugiye gukora kuko atari abantu mucirira imanza, ahubwo ni Uwiteka kandi ni we uri kumwe namwe muca imanza.

7Ariko mujye mwubaha Uwiteka mwirinde mu byo mukora, kuko ku Uwiteka Imana yacu nta gukiranirwa cyangwa kwita ku cyubahiro cy'umuntu cyangwa guhongerwa.”

8Kandi i Yerusalemu ni ho Yehoshafati yashyize bamwe b'Abalewi n'abatambyi, n'abatware b'amazu ya ba sekuruza b'Abisirayeli ngo bajye baca imanza z'iby'Uwiteka, bakiranure abantu mu byo bapfa. Nuko basubira i Yerusalemu.

9Umwami arabihanangiriza ati “Muzajye mugenza mutyo mwubashye Uwiteka, mwiringirwa, mufite umutima utunganye.

10Kandi bene wanyu batura mu midugudu yabo, nibabazanira imanza zose z'ubwicanyi cyangwa z'iby'itegeko, cyangwa amategeko cyangwa ibyategetswe cyangwa amateka, mujye mubahugura ngo batagibwaho n'urubanza ku Uwiteka, uburakari bukabageraho no kuri bene wanyu. Mujye mugenza mutyo, ntimuzagibwaho n'urubanza.

11Kandi dore Amariya umutambyi mukuru ni we uzabatwara mu by'Uwiteka byose, na Zebadiya mwene Ishimayeli umutware w'umuryango wa Yuda ni we uzabatwara mu by'umwami byose, kandi Abalewi bazaba abatware muri mwe. Mushire amanga mukore, Uwiteka abane n'ukiranuka.”

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help