Amosi 8 - Kinyarwanda Protestant Bible

Imana ihora Abisirayeli kurenganya abakene

1Ibi ni byo Uwiteka Imana yanyeretse: nabonye icyibo cy'amatunda yo ku mpeshyi,

2maze arambaza ati “Amosi we, ubonye iki?”

Nti “Mbonye icyibo cy'amatunda yo ku mpeshyi.”

Maze Uwiteka arambwira ati “Iherezo ry'ubwoko bwanjye Isirayeli rirageze, sinzongera kubanyuraho ukundi.

3Uwo munsi indirimbo zo mu rusengero zizahinduka umuborogo, ni ko Uwiteka Imana ivuga, intumbi zizaba nyinshi, ahantu hose bazazijugunya bumiwe.”

4Nimwumve ibi yemwe abashaka kumira abakene no guca abatindi bo mu gihugu, mukavuga muti

5“Mbese ukwezi kuzijima ryari kugira ngo tugure imyaka, n'isabato irashira ryari kugira ngo duhununure ibigega by'ingano, dutubye efa, dutubure shekeli, tubeshyeshe iminzani y'uburiganya,

6tugure abakene ifeza n'abatindi tubagure inkweto, kandi tugure n'inkumbi z'ingano zacu?”

7Uwiteka yarahiye ubwiza bwa Yakobo ati “Ni ukuri ntabwo nzibagirwa ibyo bakoze byose.

8Mbese ibyo si byo bizatuma isi ihinda umushyitsi, abayirimo bose bakaboroga? Izuzura rwose nka rwa Ruzi, izarengera hanyuma yike nk'uruzi rwo muri Egiputa.

9Kandi uwo munsi, ni ko Uwiteka Imana ivuga, nzatuma izuba rirenga ku manywa y'ihangu, kandi nzazana ubwirakabiri ku isi hakiri ku manywa.

10Ibirori byanyu nzabihindura umuborogo n'indirimbo zanyu zose zibe amaganya, kandi bose nzabatera gukenyera ibigunira n'imitwe yose ihinduke inkomborera, nzabateza umuborogo nk'upfushije umwana w'umuhungu ari ikinege, amaherezo yabyo azaba umunsi w'amaganya.

11“Dore iminsi izaza, ni ko Uwiteka Imana ivuga, nzateza inzara mu gihugu, ntizaba ari inzara y'ibyokurya cyangwa inyota yo gushaka amazi, ahubwo izaba ari iyo kumva amagambo y'Uwiteka.

12Kandi bazajarajara bava ku nyanja imwe bajya ku yindi, bazava ikasikazi bajye iburasirazuba, bazakubita hirya no hino bashaka ijambo ry'Uwiteka be kuribona.

13Uwo munsi inkumi nziza n'abasore bazicwa n'inyota.

14Abarahira icyaha cy'i Samariya bati ‘Ndahiye imana yawe, Dani we!’ Kandi bati ‘Ndahiye umuhango w'i Bērisheba uhoraho.’ Na bo bazagwa kandi ntabwo bazongera kubyuka.”

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help