Abacamanza 16 - Kinyarwanda Protestant Bible

Samusoni agushwa n'abagore

1Samusoni ajya i Gaza abonayo umugore wa maraya, yinjira iwe.

2Ab'i Gaza babwirwa ngo “Samusoni ageze hano.” Baramugota, bamwubikirira ku irembo ry'umudugudu bakesha ijoro, bahacecekeye ijoro ryose bibwira bati “Nibucya turamwica.”

3Samusoni ariryamira ageza mu gicuku. Muri icyo gicuku arahaguruka afata inzugi z'irembo ry'umudugudu n'ibikingi by'irembo byombi, arabishinguza byose hamwe n'igihindizo cyazo abiterera ku bitugu, abizamukana impinga y'umusozi uteganye n'i Heburoni.

4Hanyuma y'ibyo, abenguka umugore wo mu gikombe cya Soreka witwaga Delila.

5Abatware b'Abafilisitiya basanga uwo mugore baramubwira bati “Umuhende ubwenge, umenye aho imbaraga ze nyinshi ziva, tumenye uburyo twamushobora tukamuboha tukamucogoza, umuntu wese muri twe azaguha ibice by'ifeza igihumbi n'ijana.”

6Nuko Delila abaza Samusoni ati “Ndakwinginze, mbwira aho imbaraga zawe nyinshi ziva n'icyakuboha ugashoboka?”

7Samusoni aramusubiza ati “Bambohesha isuri mbisi ndwi zitaruma, nacogora nkamera nk'abandi.”

8Hanyuma abatware b'Abafilisitiya bazanira uwo mugore isuri mbisi zitaruma, arazimubohesha.

9Kandi umugore yari afite abantu amwubikije mu mwinjiro. Nuko aramubwira ati “Wapfa Samusoni, Abafilisitiya baragusumiye.” Samusoni acagagura izo suri, nk'uko utugozi tw'imigwegwe ducika iyo tugeze mu muriro. Nuko imbaraga ze ntizamenyekana.

10Delila abwira Samusoni ati “Dore wampemukiye, kandi wambeshye. None ndakwinginze umbwire icyabasha kukuboha.”

11Aramubwira ati “Bambohesha imigozi mishya itigeze gukoreshwa, nacogora nkamera nk'abandi.”

12Nuko Delila yenda imigozi mishya, arayimubohesha aramubwira ati “Wapfa Samusoni, Abafilisitiya baragusumiye.” Kandi abamwubikiye bari mu mwinjiro, maze arayicagagura nk'urudodo imuva ku maboko.

13Delila abwira Samusoni ati “Ni kurya uracyampemukira kandi uracyambeshya, mbwira icyabasha kukuboha.”

Aramusubiza ati “Wasobekeranya imigabane irindwi y'umusatsi wo ku mutwe wanjye mo uruyonga, byashoboka.”

14Nuko awutsibisha urubambo aramubwira ati “Wapfa Samusoni, Abafilisitiya baragusumiye.” Arakanguka ashikuza urwo rubambo rw'inkingi, hamwe n'uruyonga rusobekeranijemo.

15Delila aramubwira ati “Wakagize ngo urankunda kandi tudahuje umutima? Umpemukiye gatatu utambwira aho imbaraga zawe nyinshi ziva.”

16Ariko kuko yamushimikiriye iyo minsi yose akamubaza amuhata, amurembeje nk'uwenda gupfa,

17nuko amubwira ibyari mu mutima we byose, aramubwira ati “Nta cyuma cyogosha cyigeze kunyura ku mutwe, kuko nabaye Umunaziri w'Imana uhereye nkiva mu nda ya mama. Nakogoshwa, imbaraga zanjye zanshiramo, ngacogora nkamera nk'abandi.”

18Nuko Delila abonye ko amubwiye ibyari mu mutima we byose, atuma ku batware b'Abafilisitiya ngo “Nimuzamuke iyi nkubwe gusa, kuko yambwiye ibyari mu mutima we byose.” Nuko abatware b'Abafilisitiya bamusanga aho ari, bazanye za feza.

19Aherako amusinzirira ku bibero, maze ahamagaza umuntu kumwogosha imigabane irindwi y'umusatsi, aherako amushinyagurira, imbaraga ze zimuvamo.

20Maze aramubwira ati “Wapfa Samusoni, Abafilisitiya baragusumiye.” Arakanguka yibwira ko yisohokera nk'ubundi akikunkumura, ariko yari atazi ko Uwiteka yamuretse.

21Abafilisitiya baherako baramufata bamunogoramo amaso, bamumanukana i Gaza bamubohesha iminyururu y'imiringa, bamugira umusyi mu nzu y'imbohe.

22Ariko nubwo bari bamwogoshe, umusatsi wo ku mutwe we wongera kumera.

Urupfu rwa Samusoni

23Hanyuma abatware b'Abafilisitiya bateranira gutambira imana yabo Dagoni ibitambo byinshi no kwishima, bakavuga bati “Imana yacu yadushoboje umwanzi wacu Samusoni.”

24Nuko abantu bamubonye bashima ikigirwamana cyabo baravuga bati “Imana yacu idushoboje umwanzi wacu, uwari umurimbuzi w'igihugu cyacu, wishe benshi muri twe.”

25Nuko bakinezerewe mu mutima baravuga bati “Nimuhamagaze Samusoni abe atuganirira.” Nuko batumira Samusoni bamukura mu nzu y'imbohe, bamuhagarika imbere yabo hagati y'inkingi, arabaganirira.

26Maze Samusoni abwira umuhungu wari umurandase ati “Reka mfate inkingi ziteze iyi nzu nzegamire.”

27Ariko iyo nzu yari yuzuye abagabo n'abagore, n'abatware b'Abafilisitiya bose bari bahari, kandi hejuru y'inzu hari abagabo n'abagore nk'ibihumbi bitatu, bose batumbiriye Samusoni abaganirira.

28Nuko Samusoni atakambira Uwiteka aravuga ati “Uwiteka Mana, ndakwinginze nyibuka. Ndakwinginze mpa imbaraga aka kanya gusa Mana, kugira ngo mporere amaso yanjye yombi Abafilisitiya.”

29Samusoni aherako afata inkingi zombi zo hagati ziteze inzu arazegamira, ukuboko kw'iburyo gufata imwe, n'ukw'imoso gufata iyindi.

30Samusoni aravuga ati “Mpfane n'Abafilisitiya!” Aritugatuga n'imbaraga ze zose arazishikuza, inzu iridukira abo batware n'abantu bari barimo bose. Nuko abo Samusoni yiciye mu ipfa rye bari benshi, barutaga abo yishe mu minsi yose yo kubaho kwe.

31Nuko bene se n'abo mu rugo rwa se bose baramanuka bajyana umurambo we, barawuzamukana bawuhamba hagati y'i Sora na Eshitawoli, mu gituro aho se Manowa yahambwe. Samusoni yari amaze imyaka makumyabiri ari umucamanza w'Abisirayeli.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help