1Bene Data, sinabashije kuvugana namwe nk'uvugana n'ab'Umwuka, ahubwo navuganye namwe nk'uvugana n'aba kamere, cyangwa abana b'impinja bo muri Kristo.
2 nyamara ubwe azakizwa ariko nk'ukuwe mu muriro.
16 1 Kor 6.19; 2 Kor 6.16 Ntimuzi yuko muri urusengero rw'Imana, kandi ko Umwuka w'Imana aba muri mwe?
17Umuntu utsemba urusengero rw'Imana, Imana izamutsemba kuko urusengero rw'Imana ari urwera, kandi urwo rusengero ni mwe.
18Ntihakagire umuntu wishuka: umuntu wese wo muri mwe niyibwira ko ari umunyabwenge ku by'iki gihe, abe umuswa kugira ngo abone uko aba umunyabwenge nyakuri.
19Yobu 5.13 Mbese ntimuzi ko ubwenge bw'iyi si ari ubupfu ku Mana? Kuko byanditswe ngo “Itegesha abanyabwenge uburiganya bwabo.”
20Zab 94.11 Kandi ngo “Uwiteka azi ibyo abanyabwenge batekereza ko bitagira umumaro.”
21Nuko ntihakagire umuntu wīrāta abantu,
22kuko byose ari ibyanyu naho yaba Pawulo cyangwa Apolo cyangwa Kefa, cyangwa isi cyangwa ubugingo cyangwa urupfu, cyangwa ibiriho cyangwa ibizaba. Byose ni ibyanyu
23namwe muri aba Kristo, Kristo na we ni uw'Imana.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.