1Asa akora ibyiza bishimwe n'Uwiteka Imana ye,
2kuko yakuyeho ibicaniro by'ibinyamahanga n'ingoro, agasenya inkingi z'amabuye bubatse, agatema kandi agatsinda ibishushanyo bya Ashera bibajwe,
3maze ategeka Abayuda gushaka Uwiteka Imana ya ba sekuruza, no kwitondera amategeko yayo n'ibyo yategetse.
4Kandi akura mu midugudu y'i Buyuda yose ingoro n'ibishushanyo by'izuba, ubwami buturiza imbere ye.
5Kandi yubaka i Buyuda imidugudu igoswe n'inkike, kuko igihugu cyari gituje kandi muri iyo myaka nta ntambara yarwanye, kuko Uwiteka yari yamuhaye ihumure.
6Yari yarabwiye Abayuda ati “Nimuze twubake iyi midugudu, tuyigoteshe inkike z'amabuye n'iminara, dushyireho n'inzugi z'amarembo zikomezwa n'ibihindizo, igihugu kiracyaturiho, kuko dushatse Uwiteka Imana yacu, turayishatse na yo iduhaye ihumure impande zose.” Nuko bubaka bafite amahoro.
7Kandi Asa yari afite abarwanyi batwara ingabo n'amacumu, ab'Abayuda uduhumbi dutanu, n'ab'Ababenyamini batwara ingabo n'abafite imiheto uduhumbi tubiri n'inzovu umunani. Abo bose bari abagabo b'intwari zifite imbaraga.
8Bukeye Zera w'Umunyetiyopiya arabatera afite ingabo agahumbagiza n'amagare magana atatu, aza i Maresha.
9Nuko Asa ajya kumusanganira, bateza ingamba mu kibaya cya Zefata i Maresha.
10Maze Asa atakambira Uwiteka Imana ye ati “Uwiteka, nta mutabazi utari wowe, uvuna abanyantegenke ku bakomeye. Udutabare Uwiteka Mana yacu kuko ari wowe twiringira, kandi duteye iki gitero mu izina ryawe. Uwiteka ni wowe Mana yacu, ntiwemere ko waneshwa n'umuntu.”
11Nuko Uwiteka atsindira Abanyetiyopiya imbere ya Asa n'Abayuda, Abanyetiyopiya baherako barahunga.
12Maze Asa n'abari kumwe na we barabakurikirana babageza i Gerari, mu Banyetiyopiya hapfamo benshi cyane bituma batabasha kwiyungana, kuko barimburiwe imbere y'Uwiteka n'ingabo ze. Abayuda banyaga iminyago myinshi.
13Hanyuma batsinda imidugudu ihereranye n'i Gerari yose kuko Uwiteka yateye abaho ubwoba. Barayinyaga yose, hariho iminyago myinshi.
14Kandi batema amahema acyurwamo amatungo, banyaga intama nyinshi n'ingamiya, basubira i Yerusalemu.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.