1Ndavuga ukuri muri Kristo simbeshya, kuko umutima wanjye uhamanya nanjye mu Mwuka Wera,
2yuko mfite agahinda kenshi n'umubabaro udatuza mu mutima wanjye.
3Ndetse nakwiyifuriza kuvumwa no gutandukanywa na Kristo ku bwa bene wacu, ari bo b'umuryango wanjye ku mubiri
4
14Nuko tuvuge iki? Imana irakiranirwa? Ntibikabeho
15
27 Yes 10.22-23 Yesaya na we yavuze iby'Abisirayeli ati “Umubare w'abana ba Isirayeli naho waba nk'umusenyi wo ku nyanja, igice gito kizaba gisigaye ni cyo kizarokoka,
28kuko Umwami azasohoza ijambo rye mu isi, akarirangiza bidatinze kandi akarigabanya.”
29Yes 1.9 Kandi nk'uko Yesaya yavuze kera ati
“Iyaba Umwami Nyiringabo atadushigarije imbuto,
Tuba twarabaye nk'i Sodomu, tukagereranywa n'i Gomora.”
30Noneho tuvuge iki? Tuvuge yuko abanyamahanga batakurikiye ibyo gukiranuka bagushyikiriye, ari ko gukiranuka guheshwa no kwizera,
31naho Abisirayeli bakurikiye amategeko yo gukiranuka, bakaba ari bo batayashohoje.
32Ni kuki? Ni uko batashishikajwe no kwizera, ahubwo bashishikajwe n'imirimo, bagasitara kuri rya Buye risitaza
33Yes 28.16 nk'uko byanditswe ngo
“Dore ndashyira muri Siyoni Ibuye risitaza,
Urutare rugusha,
Ariko urwizera ntazakorwa n'isoni.”
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.