1Bukeye babwira Dawidi bati “Uzi ko Abafilisitiya barwanye i Keyila, bagasahura ingano ku mbuga zabo?”
2Dawidi ni ko kugisha Uwiteka inama ati “Mbese njye gutera abo Bafilisitiya?”
Uwiteka asubiza Dawidi ati “Genda utere Abafilisitiya, ukize ab'i Keyila.”
3Ariko abantu ba Dawidi baramubaza bati “Mbese ubwo tugiriye ubwoba hano i Buyuda, nitugera i Keyila kurwana n'ingabo z'Abafilisitiya, bizacura iki?”
4Nuko Dawidi yongera kugisha Uwiteka inama. Uwiteka aramusubiza ati “Haguruka umanuke ujye i Keyila, kuko nzakugabiza Abafilisitiya.”
5Nuko Dawidi ahagurukana n'ingabo ze bajya i Keyila barwana n'Abafilisitiya, banyaga inka zabo, babicamo benshi cyane. Uko ni ko Dawidi yakijije abaturage b'i Keyila.
6Kandi ubwo Abiyatari mwene Ahimeleki yahungiraga kuri Dawidi i Keyila, yahunganye efodi.
Sawuli yenda gufata Dawidi7Bukeye babwira Sawuli ko Dawidi ari i Keyila. Sawuli aravuga ati “Imana yamushyize mu maboko yanjye kuko akingiraniwe imbere, ubwo yinjiye mu mudugudu ukingishwa inzugi n'ibihindizo.”
8Nuko Sawuli ahamagaza ingabo zose ngo batabare, batere i Keyila bagote Dawidi n'abantu be.
9Dawidi amenya ko Sawuli amuhigira, abwira Abiyatari umutambyi ati “Zana hano efodi.”
10Nuko Dawidi arasenga ati “Uwiteka Mana ya Isirayeli, umugaragu wawe numvise ko Sawuli yenda gutera i Keyila no kuyirimbura, babampora.
11Mbese abo bantu b'i Keyila bazamumpa? Ni koko Sawuli azamanuka nk'uko umugaragu wawe numvise? Uwiteka Mana ya Isirayeli, ndakwinginze bwira umugaragu wawe.”
Uwiteka aramubwira ati “Azamanuka.”
12Dawidi aherako arabaza ati “Mbese ab'i Keyila bazantangana n'abantu banjye mu maboko ya Sawuli?”
Uwiteka aramusubiza ati “Bazagutanga.”
13Nuko Dawidi n'abantu be nka magana atandatu barahaguruka, bava i Keyila bajya aho bashoboye hose. Hanyuma babwira Sawuli ko Dawidi yacitse akava i Keyila, arorera gutabara.
Dawidi na Yonatani bongera gusezerana14Nuko Dawidi aba mu bihome byo mu butayu, aguma mu gihugu cy'imisozi cyo mu butayu bw'i Zifu. Sawuli akajya amugenza uko bukeye, ariko Imana ntiyamutanga mu maboko ye.
15Dawidi abonye ko Sawuli yazanywe no gushaka kumwica, yigumira mu ishyamba mu butayu bw'i Zifu.
16Bukeye Yonatani mwene Sawuli arahaguruka asanga Dawidi mu ishyamba, amukomeza ku Mana.
17Aramubwira ati “Witinya kuko ukuboko kwa data Sawuli kutazagushyikira, kandi uzaba umwami wa Isirayeli. Jye ubwanjye nzaba uwa kabiri kuri wowe, kandi data Sawuli na we arabizi.”
181 Sam 18.3 Bombi baherako basezeranira imbere y'Uwiteka, maze Dawidi yigumira mu ishyamba Yonatani asubira iwe.
19 Zab 54.1-2 Bukeye ab'i Zifu bajya kwa Sawuli i Gibeya baravuga bati “Mbese ntuzi ko Dawidi yihishe muri twe, mu bihome byo mu ishyamba rya Hakila mu ruhande rw'ubutayu rw'ikusi?
20Nuko none Nyagasani, manuka nk'uko umutima wawe ubishaka, kandi ni twe tuzamushyira mu maboko y'umwami.”
21Sawuli aravuga ati “Uwiteka abahire kuko mumbabariye.
22Nimugende ndabinginze, mwongere mumenyetse mwitegereze aho aba kandi n'uwamubonye uwo ari we, kuko bambwiye ko agira ubwenge bwinshi.
23Nuko murebe mwitegereze ubwigobeko bwe bwose, aho yihisha, maze mungarukanire inkuru y'imvaho. Nzaherako njyane namwe, kandi niba ari mu gihugu nzamushakayo mu bihumbi byose by'Abayuda.”
24Nuko barahaguruka bajya i Zifu, batanga Sawuli kugerayo. Ariko Dawidi n'abantu be bari mu butayu bw'i Mawoni muri Araba, mu ruhande rw'ubutayu rw'ikusi.
25Bukeye Sawuli n'abantu be barahaguruka bajya kumushaka, ariko Dawidi baramuburira aherako aramanuka, ajya ku rutare mu butayu bw'i Mawoni yigumirayo. Sawuli abyumvise akurikira Dawidi mu butayu bw'i Mawoni.
26Ahageze anyura mu ibanga rimwe ry'umusozi, Dawidi n'abagaragu be na bo banyura mu rindi. Ariko Dawidi arihuta cyane ngo acike abitewe no gutinya Sawuli, kuko Sawuli n'ingabo ze bari batangatanze Dawidi n'abantu be ngo babafate.
27Bukeye haza impuruza kuri Sawuli iravuga iti “Ngwino tebuka, Abafilisitiya baguye igihugu gitumo.”
28Nuko Sawuli arahindukira ntiyaba agikurikiye Dawidi, aherako atera Abafilisitiya. Ni cyo cyatumye aho bahahimba Selahamalekoti.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.