Mariko 7 - Kinyarwanda Protestant Bible

Yesu ahinyura inyigisho y'Abafarisayo(Mat 15.1-20)

1Abafarisayo n'abanditsi bamwe bavuye i Yerusalemu, bateranira aho ari.

2Babona abigishwa be bamwe barisha ibyokurya byabo intoki zihumanye, (bisobanurwa ngo zitajabitse mu mazi,

3kuko Abafarisayo n'Abayuda bose bataryaga batabanje kujabika intoki mu mazi ngo zibe zihumanuwe, bakurikije imigenzo ya ba sekuruza.

4Kandi iyo babaga bavuye mu iguriro, ntibaryaga batabanje kwiyibiza mu mazi ngo babe bahumanutse. Hariho n'ibindi byinshi bategetswe na ba sekuruza babo kubiziririza, nko kujabika ibikombe n'inzabya n'inkono z'imiringa.)

5Abafarisayo n'abanditsi baramubaza bati “Ni iki gituma abigishwa bawe bataziririza imigenzo ya ba sekuruza, bagapfa kurisha ibyokurya intoki zihumanye?”

6

20Aravuga ati “Ibiva mu muntu ni byo bimuhumanya,

21kuko mu mitima y'abantu havamo imigambi mibi, guheheta no gusambana,

22kwiba no kwica, kwifuza kubi no kugira nabi, uburiganya n'iby'isoni nke, ijisho ribi n'ibitutsi, ubwibone n'ubupfu.

23Ibyo bibi byose biva mu muntu ni byo bimuhumanya.”

Akiza umukobwa w'umugore w'Umugirikikazi(Mat 15.21-28)

24Arahaguruka arahava ajya mu gihugu cy'i Tiro n'i Sidoni. Yinjira mu nzu adashaka ko hagira ubimenya, ariko ntiyabasha kwihisha.

25Uwo mwanya umugore ufite umukobwa muto utewe na dayimoni amwumvise araza, yikubita imbere y'ibirenge bye.

26Uwo mugore yari Umugirikikazi, ubwoko bwe ni Umusirofoyinike, aramwinginga ngo yirukane dayimoni mu mukobwa we.

27Aramubwira ati “Reka abana babanze bahage, kuko atari byiza kwenda ibyokurya by'abana ngo ubijugunyire imbwa.”

28Na we aramusubiza ati “Ni koko Mwami, ariko imbwa zo ziri munsi y'ameza zirya ubuvungukira bw'abana.”

29Aramubwira ati “Ubwo uvuze utyo igendere, dayimoni avuye mu mukobwa wawe.”

30Asubira mu nzu ye, asanga wa mwana aryamye ku buriri dayimoni amuvuyemo.

Yesu akiza igipfamatwi kandi kidedemanga

31Ava mu gihugu cy'i Tiro anyura i Sidoni, agera ku nyanja y'i Galilaya anyuze hagati y'i Dekapoli.

32Bamuzanira igipfamatwi kandi kidedemanga, baramwinginga ngo agishyireho ikiganza.

33Agikura mu bantu aracyihererana, agishyira intoki mu matwi, acira amacandwe agikora ku rurimi.

34Arararama areba mu ijuru, asuhuza umutima arakibwira ati “Efata” risobanurwa ngo “Zibuka.”

35Amatwi ye arazibuka, n'intananya y'ururimi rwe irahambuka avuga neza.

36Arabihanangiriza ngo batagira uwo babibwira, ariko uko yarushagaho kubihanangiriza, ni na ko barushagaho kumwamamaza rwose.

37Baratangara cyane bikabije baravuga bati “Byose abikoze neza: azibura ibipfamatwi kandi akavugisha ibiragi.”

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help