1 Shigayoni ya Dawidi yaririmbiye Uwiteka, ku bw'amagambo ya Kushi wo mu muryango wa Benyamini.
2Uwiteka Mana yanjye, ni wowe mpungiraho,
Ntabara, nkiza abangenza.
3Urya muntu ye gushishimura umutima wanjye nk'intare,
Awushwatagura ari nta wuntabara.
4Uwiteka Mana yanjye, niba naragenjeje ntya,
Niba amaboko yanjye ariho ubugoryi,
5Niba narituye inabi uwo twabanaga amahoro,
(Ahubwo nakijije uwanteraga ampoye ubusa),
6Umwanzi agenze umutima wanjye awugereho,
Akandagirire ubugingo bwanjye hasi,
Ashyire ubwiza bwanjye mu mukungugu.
Sela.
7Uwiteka hagurukana umujinya wawe,
Wihagarikire kurwanya gushega kw'abantera,
Kandi unkangukire washyizeho urubanza.
8Nuko iteraniro ry'amahanga rikugote,
Nawe usubire hejuru yaryo.
9Uwiteka aracira amahanga urubanza,
Uwiteka, uncire urubanza rukwiriye gukiranuka kwanjye n'ukuri kundimo.
10Ububi bw'abanyabyaha bushire nawe ukomeze abakiranutsi,
Kuko Imana ikiranuka igerageza imitima n'impyiko by'abantu.
11Ingabo inkingira ifitwe n'Imana,
Ikiza abafite imitima itunganye.
12Imana ni umucamanza utabera,
Ni Imana igira umujinya iminsi yose.
13Umuntu natihana izatyaza inkota yayo,
Umuheto wayo imaze kuwufora irawutunganije.
14Kandi imwiteguriye ibyica,
Imyambi yayo iyikongejeho umuriro.
15Umunyabyaha aramukwa ibibi bitagira umumaro,
Inda yasamye ni igomwa abyara ibinyoma.
16Yarimye ubushya acukura burebure,
Agwa mu ruhavu yacukuye.
17Igomwa rye ni we rizagaruka ku mutwe,
Urugomo rwe ruzagwa mu gitwariro cye.
18Nzashima Uwiteka nk'uko bikwiriye gukiranuka kwe,
Nzaririmba ishimwe ry'izina ry'Uwiteka usumba byose.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.