1Maze Yobu arasubiza ati
2“Muzahereza he mubabaza umutima wanjye,
Mukamvunaguza amagambo yanyu?
3Ubu ni ubwa cumi munshinyagurira,
Ntabwo mukorwa n'isoni zo kungirira nabi.
4Niba naracumuye koko,
Igicumuro cyanjye ni jye kiriho.
5Niba mushaka kunyibonaho,
No kumpamya ibyo munsebya,
6Mumenye yuko ari Imana yubitse urubanza rwanjye,
Ikangotesha imitego yayo.
7Dore ndatakishwa no kugirirwa urugomo ariko sinumvirwa,
Ndatabaza nta rubanza rutabera ruhari.
8Inzira yanjye yarayishe bituma ntabasha guhita,
Kandi inzira zanjye yazikwijemo umwijima.
9Yanyaze icyubahiro cyanjye,
Inyaka ikamba ryo ku mutwe wanjye.
10Yanyishe inturutse impande zose none ndapfuye,
Kandi ibyiringiro byanjye yabiranduye nk'igiti.
11Yankongejeho uburakari bwayo,
Kandi imbarira mu banzi bayo.
12Ingabo zayo zaziye icyarimwe,
Zishaka inzira yo kuntera,
Maze zigota urugo rwanjye.
13“Yantandukanije n'abo tuva inda imwe,
Kandi abo twari tuziranye baranyigurukije.
14Bene wacu bantaye,
N'incuti zanjye zanyibagiwe.
15Abo mu nzu yanjye n'abaja banjye bangenje nk'umushyitsi,
Mbamereye nk'umunyamahanga.
16Mpamagara umugaragu wanjye ntarushye anyitaba,
Nubwo mwingingisha akanwa kanjye.
17Umugore wanjye azinutswe umwuka wanjye,
Kandi gusaba kwanjye kuzinutswe bene mama.
18Ndetse n'abana bato baransuzugura,
Iyo mbyutse bamvuga nabi.
19Incuti zanjye z'amagara zose ziranzinutswe,
N'abo nakundaga bampindukiye abanzi.
20Amagufwa yanjye yumiranye n'umubiri wanjye n'inyama zanjye,
Ndetse nsigaye ku menyo gusa.
21“Mungirire imbabazi,
Mungirire imbabazi mwa ncuti zanjye mwe,
Kuko ukuboko kw'Imana kunkozeho.
22Murandenganyiriza iki mukangirira uko Imana ingize?
Uko meze ntikubahagije?Yobu ahamya ko afite Umucunguzi uzamukiza
23“Iyaba amagambo yanjye yari yanditswe!
Iyaba yari yanditswe mu gitabo!
24Akandikishwa ikaramu y'icyuma n'icyuma cy'isasu,
Agakebwa ku rutare ngo ahoreho iteka.
25Ariko jye ubwanjye nzi yuko Umucunguzi wanjye ariho,
Kandi ko amaherezo azahagarara mu isi.
26Kandi uruhu rwanjye nirumara kubora,
Nzareba Imana mfite umubiri.
27Nzayireba ubwanjye,
Amaso yanjye azayitegereza si ay'undi.
Nuko umutima wanjye umarwa n'urukumbuzi.
28Ahubwo mwari mukwiriye kuvuga muti
‘Twamurenganya dute,
Ko afite impamvu zimuha urubanza?’
29“Nimutinye inkota,
Kuko uburakari buteza guhanwa n'inkota,
Kugira ngo mumenye yuko hariho urubanza rutabera.”
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.