1Bukeye Yowabu mwene Seruya amenya ko umwami akumbuye Abusalomu.
2Yowabu aherako atuma intumwa i Tekowa, avanayo umugore w'umunyabwenge aramubwira ati “Ndakwinginze ihindure nk'uwirabuye, wambare umwambaro w'ubwirabure kandi we kwihezura, ahubwo use n'umugore umaze igihe kirekire wiraburiye ba nyakwigendera.
3Maze ujye ibwami, uku abe ari ko ubwira umwami.” Yowabu aherako amubwira ibyo ari buvuge.
4Nuko uwo mugore w'i Tekowa agitangira kuvugana n'umwami yikubita hasi yubamye, aramuramya aravuga ati “Ntabara nyagasani.”
5Umwami aramubaza ati “Ubaye ute?”
Aramusubiza ati “Ndi umupfakazi rwose, umugabo wanjye yarapfuye.
6Kandi umuja wawe nari mfite abana b'abahungu babiri, bukeye bombi bajya ku gasozi barwanirayo, kandi nta wari uhari wo kubakiza. Nuko umwe asogota undi, aramwica.
7None sinakubwira, umuryango wose uhagurukiye umuja wawe kandi bariho baravuga ngo, nintange gatozi bamuhōra mwene se yishe. Nguko uko bagiye kurimbura umuragwa na we, uko ni ko bashaka kuzimya ikara nsigaranye, ngo badasigira umugabo wanjye izina cyangwa umwuzukuru ku isi.”
8Umwami abwira uwo mugore ati “Hoshi subira iwawe, ndi butegeke ibyawe.”
9Uwo mugore w'i Tekowa abwira umwami ati “Mwami nyagasani, icyaha kibe kuri jye no ku nzu ya data, umwami ye kugibwaho n'urubanza, ndetse n'ingoma ye.”
10Umwami aravuga ati “Nihagira ukubwira ijambo ryose umunzanire, ntazagusubiraho ukundi.”
11Umugore aherako aramubwira ati “Ndakwinginze nyagasani, ibuka Uwiteka Imana yawe kugira ngo umuhōzi atazongera kurimbura ukundi, bakica umuhungu nsigaranye.”
Umwami aramusubiza ati “Ndahiye Uwiteka uhoraho, nta gasatsi na kamwe k'umuhungu wawe kazagwa hasi.”
12Uwo mugore aravuga ati “Ndakwinginze, umuja wawe ngire icyo mbwira umwami databuja.”
Ati “Ngaho mbwira.”
13Umugore aravuga ati “Ni iki cyatumye urundurira iyo nama ku bantu b'Imana? Kuko umwami niba avuze iryo jambo asa n'utsinzwe n'urubanza, kuko umwami atagaruye umuntu we yirukanye.
14Twese tuzapfa duse n'amazi amenetse hasi, atakiyorwa ukundi. Kandi Imana na yo ubwayo ntihutiraho gukuraho ubugingo, ahubwo ishaka uburyo kugira ngo uwirukanywe ataba uciwe na yo.
15Nuko none nzanywe no kukubwira iryo jambo, kandi igitumye nza mbitewe n'uko abantu banteye ubwoba, umuja wawe ni ko kugira nti ‘Ngiye kwivuganira n'umwami, ahari umwami yakwemera gukora icyo umuja we amusabye.
16Umwami ari bwumvire umuja we, amukize uwo mugabo washatse kundimburana n'umwana wanjye, kugira ngo atuvane muri gakondo y'Imana.’
172 Sam 19.28 Nuko umuja wawe ndavuga nti ‘Ndakwinginze, ijambo umwami databuja ari buvuge ribe iryo kumpumuriza, kuko Mwami nyagasani, umeze nka marayika w'Imana guhitamo ibibi n'ibyiza. Nuko Uwiteka Imana yawe igumane nawe.’ ”
18Maze umwami asubiza uwo mugore ati “Ndakwinginze, ntumpishe ijambo ryose nkubaza.”
Umugore aramusubiza ati “Umwami databuja narivuge.”
19Umwami aramubaza ati “Mbese ufatanije na Yowabu muri ibyo byose?”
Umugore aramusubiza ati “Ndahiye ubugingo bwawe Mwami nyagasani, ntawabasha gukebereza iburyo cyangwa ibumoso, kugira ngo ave ku ijambo ryose umwami databuja avuze. Koko umugaragu wawe Yowabu ni we wategetse umuja wawe, kandi ni we wambwiye ayo magambo yose,
20kugira ngo bihinduke ukundi. Ni cyo cyatumye umugaragu wawe Yowabu agenza atyo. Kandi databuja ni umunyabwenge bumeze nk'ubwa marayika w'Imana, akamenya ibiri mu isi byose.”
21Hanyuma umwami abwira Yowabu ati “Umva ye, ayo magambo ndayarangije. Nuko genda ugarure uwo muhungu Abusalomu.”
22Yowabu yikubita hasi yubamye imbere y'umwami aramuramya, aramushima. Yowabu aravuga ati “Ubu umugaragu wawe menye ko ngutonnyeho Mwami nyagasani, kuko wakoreye umugaragu wawe icyo ngusabye.”
23Yowabu aherako arahaguruka ajya i Geshuri, azana Abusalomu i Yerusalemu.
24Maze umwami aravuga ati “Nasubire mu rugo rwe, ariko ntazanca iryera.” Nuko Abusalomu asubira mu rugo rwe, ntiyabonana n'umwami.
25Kandi mu Bisirayeli bose, ntawashimwaga nka Abusalomu ku bw'ubwiza bwe, uhereye mu bworo bw'ikirenge ukageza mu gihorihori nta nenge yamubonekagaho.
26Uko umwaka utashye yikemuzaga umusatsi kuko wamuremereraga, ni cyo cyatumaga awukemuza. Kandi iyo yawukemuzaga yarawugeraga, ukaba shekeli magana abiri ukurikije urugero rw'umwami.
27Kandi Abusalomu abyara abana b'abahungu batatu n'umukobwa witwaga Tamari, yari umukobwa w'uburanga.
28Nuko Abusalomu amara imyaka ibiri i Yerusalemu, adaca iryera umwami.
29Bukeye Abusalomu atumira Yowabu ngo amutume ku mwami, yanga kumwitaba. Yongera kumutumira ubwa kabiri na bwo yanga kumwitaba.
30Ni cyo cyatumye abwira abagaragu be ati “Umva, umurima wa Yowabu uhereranye n'uwanjye kandi afitemo sayiri, nimugende muzitwike.” Nuko abagaragu ba Abusalomu baragenda barazikongeza.
31Yowabu arahaguruka ajya kwa Abusalomu aramubaza ati “Ni iki cyatumye abagaragu bawe bantwikira umurima?”
32Abusalomu asubiza Yowabu ati “Ni uko nagutumiye ngo wende hano ngutume ku mwami, ngo umumbarize uti ‘Nazanywe n'iki cyamvanye i Geshuri? Icyandutiraho ni uko mba narigumiyeyo kugeza ubu.’ Nuko reka mbonane n'umwami. Niba hariho gukiranirwa muri jye, anyice.”
33Nuko Yowabu ajya ibwam, abibwira umwami, maze umwami atumira Abusalomu, aramwitaba. Ageze imbere y'umwami yikubita hasi yubamye, umwami aramusoma.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.