Yesaya 62 - Kinyarwanda Protestant Bible

Uko Abisirayeli bazakizwa

1Ku bw'urukundo nkunda i Siyoni sinzatuza, kuko ngiriye i Yerusalemu sinzaruhuka, kugeza ubwo gukiranuka kwaho kuzatambika nko gutangaza k'umuseke, n'agakiza kaho kakamera nk'itabaza ryaka.

2Yes 65.15 Nuko amahanga azabona gukiranuka kwawe, n'abami bose bazabona icyubahiro cyawe, maze uzitwa izina rishya rihimbwe n'Uwiteka.

3Kandi uzaba ikamba ry'ubwiza riri mu ntoki z'Uwiteka, n'igisingo cy'ubwami kiri mu ntoki z'Imana yawe.

4Ntuzongera kwitwa Intabwa, n'igihugu cyawe ntikizongera kwitwa Umwirare, ahubwo uzitwa Inkundwakazi n'igihugu cyawe kizitwa Uwashyingiwe, kuko Uwiteka akwishimiye kandi igihugu cyawe kizashyingirwa.

5Nk'uko umusore arongora umukobwa, ni ko abahungu bawe bazakurongora, kandi nk'uko umukwe anezererwa umugeni, ni ko Imana yawe izakunezererwa.

6Yewe Yerusalemu, nshyize abarinzi ku nkike zawe, ntibazaceceka ku manywa na nijoro. Yemwe abibutsa Uwiteka, ntimugatuze.

7Kandi ntimukamuhwemere kugeza ubwo azakomeza i Yerusalemu, akahahindura ishimwe mu isi.

8Uwiteka yarahiye ukuboko kwe kw'iburyo n'ukuboko kw'imbaraga ze ati “Ni ukuri sinzongera guha abanzi bawe amasaka yawe ngo bayaye, n'abanyamahanga ntibazakunywera vino waruhiye.

9Ahubwo abazayasarura ni bo bazayarya bahimbaza Uwiteka, kandi abazayiyengera ni bo bazayinywera mu bikari by'ubuturo bwanjye bwera.”

10 Yes 40.3; 57.14 Nimusohoke munyure mu marembo mutunganirize abantu inzira, mutumburure, mutumburure inzira nyabagendwa muyikuremo amabuye, mushingire amahanga ibendera.

11Yes 40.10; Ibyah 22.12 Dore Uwiteka arategetse, ageza ku mpera y'isi ati “Nimubwire umukobwa w'i Siyoni muti ‘Dore Umukiza wawe araje, azanye n'ingororano kandi inyiturano yo kwitura imuje imbere.’ ”

12Bazabita ubwoko bwera, abacunguwe n'Uwiteka, kandi uzitwa Ahashatswe, Umurwa utatawe.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help