1 Kuva 32.11-14; Kub 14.13-19; 1 Sam 7.5-9 Maze Uwiteka arambwira ati “Nubwo Mose na Samweli bampagarara imbere, umutima wanjye ntabwo nawerekeza kuri aba bantu. Ubankure mu maso bagende.
2Ibyah 13.10 Nibakubaza bati ‘Tujye he?’ Nawe uzababwire uti ‘Uku ni ko Uwiteka avuze ngo: Abakwiriye gupfa bapfe, n'abakwiriye inkota barimbuzwe inkota, kandi abakwiriye inzara bicwe n'inzara, n'abakwiriye kujyanwa ari imbohe bagendeho imbohe.’
3Kandi nzabategekera uburyo bune bwo guhanwa. Ni ko Uwiteka avuga: Inkota yo kwica, imbwa zo gutanyagura, ibisiga byo mu kirere, n'inyamaswa zo mu ishyamba byo kugasha no kurimbura.
42 Abami 21.1-16; 2 Ngoma 33.1-9 Kandi nzatuma bateraganwa hirya no hino mu bihugu byose byo mu isi, mbahoye ibyo Manase mwene Hezekiya, umwami w'u Buyuda yakoreye i Yerusalemu byose.”
5Ni nde wakugirira imbabazi Yerusalemu we? Cyangwa ni nde wakuborogera? Cyangwa ni nde wahindukira ngo agusuhuze?
6Uwiteka aravuga ati “Waranyanze wasubiye inyuma, ni cyo cyatumye nkuramburiraho ukuboko nkakurimbura, ndarambiwe noneho guhora mbagirira imbabazi.
7Kandi nabagoshoje intara mu marembo y'igihugu, nabiciye abana, narimbuye ubwoko bwanjye ntibarakangarukira ngo bave mu nzira mbi zabo.
8Abapfakazi babo bambereye benshi kuruta umusenyi wo ku nyanja, na ba nyina w'abasore nabateje umurimbuzi ku manywa y'ihangu, nabatunguje ubwoba n'umubabaro.
9Uwabyaye barindwi arihebye ararabiranye, izuba rye rirenze butarīra, yakozwe n'isoni no kumwara: kandi abasigaye bo muri bo nzabarimburiza inkota imbere y'ababisha babo.” Ni ko Uwiteka avuga.
10Mbonye ishyano mama, kuko wambyariye kuba umuntu wo kujya impaka no kurwanya abo mu isi yose! Nta we nagurije, kandi nta wangurije, nyamara umuntu wese wo muri bo aramvuma.
11Uwiteka yaravuze ati “Ni ukuri nzagukomeza ugubwe neza, ni ukuri nzatera abanzi bawe kukwisunga mu gihe cy'amakuba no mu gihe cy'umubabaro.
12Mbese hariho uwabasha kuvuna icyuma, icyuma cy'ikasikazi n'umuringa?
13“Ibintu byawe n'ubutunzi bwawe nzabitanga ho iminyago ari nta cyo biguzwe, babimareho mu ngabano zawe zose ari ibyaha byawe byose nguhoye.
14Nzakunyuza mu gihugu utazi uri kumwe n'abanzi bawe, kuko umuriro wakijwe n'uburakari bwanjye wo kuzabatwika.”
Imana isezeranira Yeremiya kumurinda15Ayii Uwiteka, ni wowe ubizi. Unyibuke kandi unsure, umporere abandenganya ku bwo kwihangana kwawe ntunkureho, umenye yuko nababajwe ngatukwa ku bwawe.
16Amagambo yawe amaze kuboneka ndayarya, maze ambera umunezero n'ibyishimo byo mu mutima wanjye, kuko nitiriwe izina ryawe Uwiteka Mana Nyiringabo.
17Sinicaye mu iteraniro ry'abantu bishima bakanezerwa, ahubwo nicaye ukwanjye ku bw'amaboko yawe, kuko wanyujujemo uburakari.
18Kuki mporana umubabaro, uruguma rwanjye rutavurika rukaba rwanze gukira? Mbese koko uzambera isōko ishukana, cyangwa nk'amazi akama?
19Ni cyo gituma Uwiteka avuga atya ati “Nugaruka nzakugarura kugira ngo uhagarare imbere yanjye, kandi ibishimwa nubivana mu bigawa uzaba nk'akanwa kanjye. Bazakugarukira ariko ntuzabagarukire.
20Kandi nzakugira inkike yubakishijwe imiringa ibe igihome gikingiye abo bantu, na bo bazakurwanya ariko ntibazakunesha, kuko ndi kumwe nawe ngo ngukize kandi nkurokore. Ni ko Uwiteka avuga.
21Nzakurokora nkuvane mu maboko y'abanyabyaha, kandi nzagukiza amaboko y'abateye ubwoba.”
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.