1Nkwiriye kwirata nubwo bitagira umumaro. Reka mbabwire ibyo neretswe n'ibyo nahishuriwe n'Umwami wacu.
2Nzi umuntu wo muri Kristo wazamuwe akajyanwa mu ijuru rya gatatu, ubu hashize imyaka cumi n'ine (niba yari mu mubiri simbizi, cyangwa niba atari mu mubiri na byo simbizi bizi Imana).
3Kandi nzi yuko uwo muntu (niba yari ari mu mubiri, cyangwa niba yari atari mu mubiri, simbizi bizi Imana),
4yazamuwe akajyanwa muri Paradiso akumva ibitavugwa, ibyo umuntu adakwiriye kuvuga.
5Ku bw'uwo muntu ndirata ariko ku bwanjye sinirata, keretse ku bw'intege nke zanjye.
6Kandi nashaka kwirata sinaba umupfu, kuko navuga ukuri. Ariko ndarorereye kugira ngo hatagira untekereza ibiruta ibyo andebana cyangwa ibyo anyumvana.
7Kandi kugira ngo ne guterwa kwishyira hejuru kurenze ibikwiriye ni uko nahishuriwe ibikomeye cyane, ni cyo cyatumye mpabwa igishākwe cyo mu mubiri, ari cyo ntumwa ya Satani yo kunkubita ibipfunsi, ngo ne kwishyira hejuru kurenza ibikwiriye.
8Kuri icyo kintu ninginze Umwami wacu gatatu ngo kimvemo.
9Ariko arampakanira ati “Ubuntu bwanjye buraguhagije, kuko aho intege nke ziri ari ho imbaraga zanjye zuzura.” Nuko nzanezerwa cyane kwirata intege nke zanjye, ngo imbaraga za Kristo zinzeho.
10Ni cyo gituma ku bwa Kristo nzishimira intege nke zanjye no guhemurwa, nzishimira n'imibabaro no kurenganywa n'ibyago. Kuko iyo mbaye umunyantege nke ari ho ndushaho kugira imbaraga.
11Mpindutse umupfu ariko ni mwe mwabimpase, kuko ibyari bikwiriye ari uko mba narogejwe namwe. Dore za ntumwa zikomeye cyane nta cyo zandushije, nubwo nta cyo ndi cyo.
12Ni ukuri nakoze ibimenyetso byerekana ko ndi intumwa, mbikorera hagati yanyu nihangana cyane, ari byo bimenyetso n'ibitangaza n'imirimo ikomeye.
13Mbese ayandi matorero yabarushije iki? Keretse yuko ubwanjye ntababereye ikirushya, mumbabarire iryo futi.
Pawulo aburira Abakorinto ngo batazabaho umugayo14Dore ubu ni ubwa gatatu nitegura kuza iwanyu, kandi sinzababera ikirushya. Si ibyanyu nshaka ahubwo ni mwe ubwanyu nshaka, kuko abana badakwiriye guhunikira ababyeyi, ahubwo ababyeyi ni bo bakwiriye guhunikira abana.
15Ku bwanjye nanezezwa cyane no gutanga ibyanjye, ndetse no kwitanga rwose nitangira ubugingo bwanyu, nubwo uko ndushaho kubakunda ari ko urukundo mwankundaga rurushaho kugabanuka.
16Muravuga muti “Ibyo byo ni ko biri koko. Ubwawe ntiwaturemereye, ariko wagize ubwenge bwo kudutegesha uburiganya.”
17Mbese koko, hari ubwo nigeze ngira umuntu wese mu bo nabatumyeho mbākisha indamu?
18Nahuguye Tito mutumana na mwene Data wundi. Mbese hari indamu Tito yabenzeho? Si umwuka umwe twagendeyemo? Na we ntiyageze ikirenge mu cyanjye?
19Uhereye kera mwibwira yuko tubireguraho, ariko imbere y'Imana, Kristo ni we utuvugiramo. Nuko bakundwa, byose tubivugiye kubakomeza.
20Kuko ntinya yuko ubwo nzaza ahari nzasanga mumeze uko ntashaka, nanjye mugasanga meze uko mudashaka. Kandi ndatinya yuko ahari hazabaho intonganya n'ishyari, n'umujinya no kwirema ibice, no gusebanya no kuneguranira mu byongorerano, no kwihimbariza ubusa no kuvurungana.
21Kandi ndatinya yuko ubwo nzaza Imana yanjye izongera kuncisha bugufi muri mwe, nanjye ndirire benshi bacumuye kera, ntibīhane ibyonona n'ubusambanyi n'iby'isoni nke bakoze.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.