1Pawulo wagizwe intumwa ya Kristo Yesu nk'uko Imana yabishatse, na Timoteyo mwene Data,
2turabandikiye bene Data bo muri Kristo bera bo kwizerwa, bari i Kolosayi.
Ubuntu n'amahoro bibe muri mwe, biva ku Mana Data wa twese.
Pawulo ashimira Imana kwizera n'urukundo by'Abakolosayi3Dushima Imana Se w'Umwami wacu Yesu Kristo uko tubasabiye iteka ryose,
4kuko twumvise ibyo kwizera kwanyu mwizeye Kristo Yesu, n'urukundo mukunda abera bose,
5ku bw'ibyiringiro by'ibyo mwabikiwe mu ijuru, ibyo mwumvise kera mu ijambo ry'ukuri k'ubutumwa bwiza
6bwabagezeho namwe, nk'uko bwageze no mu isi yose bukera imbuto bugakura, nk'uko no muri mwe bwazeze uhereye wa munsi mwumviyemo mukamenya ubuntu bw'Imana by'ukuri,
7
18Ef 1.22-23 Ni we Mutwe w'umubiri, ni we Torero kandi ni we Tangiriro, ni imfura yo kuzuka mu bapfuye kugira ngo abe uwa mbere uhebuje byose,
19kuko Imana yashimye ko kūzura kwayo kose kuba muri we.
20Ef 2.16 Kandi imaze kuzanisha amahoro amaraso yo ku musaraba we imwiyungisha n'ibintu byose, ari ibyo ku isi cyangwa ibyo mu ijuru.
21Namwe abari baratandukanijwe n'Imana kera, mukaba mwari abanzi bayo mu mitima yanyu no ku bw'imirimo mibi,
22none yiyungishije namwe urupfu rw'umubiri we, ngo abashyire imbere yayo muri abera n'abaziranenge mutagawa,
23niba muguma mu byo twizera mwubatswe neza ku rufatiro, mutanyeganyega kandi mutimurwa ngo muvanwe mu byiringiro biheshwa n'ubutumwa mwumvise, bwabwirijwe mu baremwe bose bari munsi y'ijuru, ari bwo jyewe Pawulo nahindukiye umubwiriza wabwo.
Umurimo no kurwana bya Pawulo mu busonga bwe24None nishimiye amakuba yanjye yo ku bwanyu, kandi ibyasigaye ku byo Kristo yababajwe mbishohoje ubwanjye mu mubiri wanjye ku bw'umubiri we ari wo Torero,
25iryo nahindukiye umubwiriza nkurikije ubusonga Imana yampaye ku bwanyu, kugira ngo mbwirize abantu ijambo ry'Imana ryose,
26ari ryo bwa bwiru bwahishwe uhereye kera kose n'ibihe byose, ariko none bukaba bwarahishuriwe abera bayo,
27abo Imana yishimiye kumenyesha ubutunzi bw'ubwiza bw'ubwo bwiru bwageze mu banyamahanga, ari bwo Kristo uri muri mwe, ari byo byiringiro by'ubwiza.
28Ni we twamamaza tuburira umuntu wese, tumwigisha ubwenge bwose kugira ngo tumurikire Imana umuntu wese, amaze gutunganirizwa rwose muri Kristo.
29Icyo ni cyo gituma nkora cyane, ndwanana umwete nk'uko imbaraga ze ziri zinkoreramo cyane.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.