1Uwiteka abwira Mose ati
2“Tuma abantu batate igihugu cy'i Kanāni, icyo mpa Abisirayeli. Ukure umuntu mu muryango wa ba sekuruza wose, umuntu wese ari umutware wabo.”
3Mose abatuma ari mu butayu bwa Parani, uko Uwiteka yategetse. Abo yatumye bose bari abatware b'Abisirayeli.
4Aya ni yo mazina yabo:
Mu muryango wa Rubeni hatumwa Shamuwa mwene Zakuri.
5Mu muryango wa Simiyoni hatumwa Shafati mwene Hori.
6Mu muryango wa Yuda hatumwa Kalebu mwene Yefune.
7Mu muryango wa Isakari hatumwa Igalu mwene Yosefu.
8Mu muryango wa Efurayimu hatumwa Hoseya mwene Nuni.
9Mu muryango wa Benyamini hatumwa Paluti mwene Rafu.
10Mu muryango wa Zebuluni hatumwa Gadiyeli mwene Sodi.
11Mu muryango wa Yosefu, ni wo muryango wa Manase, hatumwa Gadi mwene Susi.
12Mu muryango wa Dani hatumwa Amiyeli mwene Gemali.
13Mu muryango wa Asheri hatumwa Seturi mwene Mikayeli.
14Mu muryango wa Nafutali hatumwa Nakibi mwene Vofusi.
15Mu muryango wa Gadi hatumwa Geweli mwene Maki.
16Ayo ni yo mazina y'abantu Mose yatumye gutata icyo igihugu. Mose yita Hoseya mwene Nuni, Yosuwa.
17Mose abatuma gutata igihugu cy'i Kanāni, arababwira ati “Muzamukire muri iyi nzira ica i Negebu, muzamuke mu gihugu cy'imisozi miremire.
18Mutate igihugu mumenye uko kimeze, n'abantu bagituyemo mumenye yuko ari abanyamaboko cyangwa ari abanyamaboko make, kandi yuko ari bake cyangwa ari benshi,
19n'igihugu batuyemo yuko ari cyiza cyangwa ari kibi, n'imidugudu batuyemo uko imeze, yuko itagoteshejwe inkike z'amabuye cyangwa izigoteshejwe,
20n'ubutaka bw'icyo gihugu uko bumeze, yuko bwera cyangwa burumba, kandi yuko igihugu kirimo ibiti cyangwa bitarimo. Mushire ubwoba muzane ku mbuto z'icyo gihugu.” Icyo gihe cyari igihe inzabibu za mbere zihishiriza.
21Nuko barazamuka batata icyo gihugu bahereye mu butayu bwa Zini, bageza i Rehobu ihereranye n'urugabano rw'i Hamati.
22Barazamuka banyura Negebu, bagera i Heburoni, Abānaki na Ahimani na Sheshayi na Talumayi bari bariyo. Heburoni hamaze imyaka irindwi hubatswe, Sowani yo muri Egiputa irubakwa.
23Bagera mu gikombe cya Eshikoli, batemayo ishami ririho iseri rimwe ry'inzabibu, abantu babiri bariheka ku giti, kandi bazana ku makomamanga no ku mbuto z'imitini.
24Aho hantu hitirwa igikombe cya Eshikoli iryo seri Abisirayeli batemyeyo.
25Bamaze gutata igihugu, bagaruka hashize iminsi mirongo ine.
Icumi rizana inkuru y'incamugongo ya cyo; Kalebu abahana26Basohoye basanga Mose na Aroni n'iteraniro ry'Abisirayeli ryose i Kadeshi mu butayu bwa Parani, bababwirana n'iteraniro ryose ibyo babonye, babereka za mbuto z'igihugu.
27Batekerereza Mose bati “Twageze mu gihugu wadutumyemo, ni ukuri koko ni icy'amata n'ubuki, ngizi imbuto zacyo.
28Ariko abantu bagituyemo ni abanyamaboko, kandi imidugudu yabo igoteshejwe inkike z'amabuye, kandi ni minini cyane, kandi twabonyeyo Abānaki.
29Abamaleki batuye mu gihugu cy'i Negebu, Abaheti n'Abayebusi n'Abamori batuye mu misozi, Abanyakanāni batuye ku Nyanja no mu bibaya bya Yorodani.”
30Kalebu ahoreza abantu imbere ya Mose, ati “Tuzamuke nonaha tuhahindūre, kuko tubasha rwose kuhatsinda.”
31Maze abantu bari bajyanye na we baravuga bati “Ntitwabasha kuzamuka ngo turwanye abo bantu, kuko baturusha amaboko.”
32Babarira Abisirayeli inkuru y'incamugongo y'igihugu batase, bati “Igihugu twanyuzemo tugitata ni igihugu cy'umwiryane, kandi abantu twakibonyemo bose ni barebare.
33Itang 6.4 Kandi twabonyemo abantu barebare banini, Abānaki bakomotse mu bantu barebare banini. Twibonaga tubamezeho nk'inzige, na bo bakabona tumeze nka zo.”
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.