1Nuko muri icyo gihe abigishwa bakigwira, Abayuda ba kigiriki batangira kwitotombera Abaheburayo, kuko abapfakazi babo bacikanwaga ku igerero ry'iminsi yose.
2Abo cumi na babiri bahamagara abigishwa bose bati “Ntibikwiriye ko turekera kwigisha ijambo ry'Imana kwicara ku meza tugabura.
3Nuko bene Data, mutoranye muri mwe abantu barindwi bashimwa, buzuye Umwuka Wera n'ubwenge, tubashyire kuri uwo murimo.
4Ariko twebweho tuzakomeza gusenga no kugabura ijambo ry'Imana.”
5Abahateraniye bose bashima ayo magambo, batoranya Sitefano umuntu wuzuye kwizera n'Umwuka Wera, na Filipo na Purokoro na Nikanori na Timoni, na Parumena na Nikolawo wo muri Antiyokiya watoye idini y'Abayuda,
6babashyira imbere y'intumwa kandi bamaze gusenga babarambikaho ibiganza.
7Nuko ijambo ry'Imana rikomeza kwamamara, umubare w'abigishwa ugwira cyane i Yerusalemu, abatambyi benshi bumvira uko kwizera.
Abayuda bafata Sitefano bamurega ibinyoma8Sitefano wari wuzuye ubuntu bw'Imana n'imbaraga, yakoraga mu bantu ibitangaza n'ibimenyetso bikomeye.
9Ariko abantu bamwe bo mu isinagogi yitwa iy'Abaliberutino n'iy'Abanyakurene n'iy'Abanyalekizanderiya n'iy'Abanyakilikiya n'iy'Abanyasiya, barahaguruka bajya impaka na Sitefano,
10nyamara ntibabasha gutsinda ubwenge n'Umwuka bimuvugisha.
11Nuko bagurira abagabo bo kuvuga bati “Twumvise avuga amagambo yo gutuka Mose n'Imana.”
12Boshya abantu n'abakuru n'abanditsi baramusumira, baramufata bamushyīra abanyarukiko.
13Nuko bahagurutsa abagabo b'ibinyoma baravuga bati “Uyu muntu ntabwo asiba gutuka Ahera n'amategeko,
14kuko twumvise avuga ati ‘Yesu w'i Nazareti azasenya aha hantu, kandi azahindura imigenzo twahawe na Mose.’ ”
15Abicaye mu rukiko bose bamutumbiriye, babona mu maso ha Sitefano hasa n'aha marayika.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.