Gutegeka kwa kabiri 28 - Kinyarwanda Protestant Bible

1 by'abami bo mu isi bose.

26Uzaba inyama z'ibisiga byose n'inyamaswa zose, ntihazagira ubyirukana.

27Uwiteka azaguteza ibishyute nk'iby'Abanyegiputa, no kuzana amagara n'ubuheri n'ibikoko, we kubivurwa.

28Uwiteka azaguteza ibisazi n'ubuhumyi n'ubuhungete,

29uzakabakaba ku manywa y'ihangu nk'uko impumyi ikabakabira mu mwijima, ntuzagira ukuboko kwiza mu byo ukora, uzajya ugirirwa inabi nsa kandi unyagwe iteka he kugira ugutabara.

30Uzasaba umugeni harongore undi, uzubaka inzu we kuyitahamo, uzatera uruzabibu we kurya imbuto zarwo.

31Inka yawe izabagirwa mu maso yawe we kuyiryaho, indogobe yawe izanyagirwa mu maso yawe we kuyikomorerwa, intama zawe zizahabwa ababisha bawe he kugira ugutabara.

32Abahungu bawe n'abakobwa bawe bazahabwa irindi shyanga, amaso yawe azabireba ahereyo ananizwe no kubakumbura umunsi ukira, nta cyo uzashobora gukora.

33Imyaka yo ku butaka bwawe n'ibyakuvuye mu maboko byose bizaribwa n'ishyanga utazi, uzagirirwa inabi nsa ushenjagurwe iteka,

34bitume usazwa n'ibyo amaso yawe azibonera.

35Uwiteka azaguteza imikerēve ikomeye cyane mu mavi, n'ibishyute bikomeye cyane ku maguru we kubivurwa, ndetse azabiguteza bihēre mu bworo bw'ikirenge bigeze mu gitwariro.

36Wowe n'umwami uziyimikira, Uwiteka azabashyira ishyanga utigeze kumenya wowe na ba sekuruza banyu, kandi uzakorererayo izindi mana z'ibiti n'amabuye.

37Kandi uzahindukira amahanga yose Uwiteka azakwimuriramo igitangaza, n'iciro ry'imigani n'agashinyaguro.

38Uzasohora imbuto nyinshi usarure bike kuko inzige zizabirya.

39Uzatera inzabibu uzihingire ariko ntuzanywa vino yazo, ntuzasoroma imbuto zazo kuko inanda zizazirya.

40Uzagira imyelayo mu gihugu cyawe cyose ariko ntuzisiga amavuta yayo, kuko imyelayo yawe izahungura imiteja.

41Uzabyara abahungu n'abakobwa be kuba abawe, kuko bazajyanwa ho iminyago.

42Ibiti byawe byose n'imyaka yo ku butaka bwawe inzige zizabyigabiza.

43Umunyamahanga uri hagati muri mwe azajya yunguka kugusumba, nawe uzahora usubira hasi.

44Azakuguriza nawe we kumuguriza, ni we uzaba umutwe nawe ube umurizo.

45Kandi iyo mivumo yose izakuzaho, izagukurikira igufatīre igeze aho uzarimbukira, kuko uzaba utumviye Uwiteka Imana yawe ngo witondere amategeko y'uburyo bwose yagutegetse.

46Iyo mivumo izakuberaho kuba ibimenyetso n'ibitangaza, kandi izaba ku rubyaro rwawe iteka ryose.

47Ubutunzi bw'ibintu byose bugusagiranye, ntibwaguteye gukorera Uwiteka Imana yawe n'ibyishimo n'umunezero w'umutima,

48ni cyo kizatuma ukorera ababisha bawe Uwiteka azaguhagurukiriza, ufite inzara n'inyota no kwambara ubusa n'ubukene bwa byose, kandi azashyira ku rutugu rwawe umutwaro w'uburetwa uremereye, udakurwaho.

49Uwiteka azakuzanira ishyanga rya kure akuye ku mpera y'isi, riza nk'uko ikizu kiguruka, ishyanga uzaba utazi ururimi rwaryo,

50ishyanga rifite mu maso hagaragaza urugomo, ritazubaha abashaje, ritazababarira abana.

51Bazarya abana b'amatungo yawe, n'imyaka yo ku butaka bwawe bageze aho uzarimbukira, kandi ntibazagusigira imyaka y'impeke cyangwa vino cyangwa amavuta ya elayo, cyangwa kororoka kw'inka zawe cyangwa ukw'imikumbi yawe, bageze aho bazakurimburira.

52Bazagota imidugudu yawe yose, kugeza aho inkike z'amabuye zawe ndende zikomeye wiringiraga zo mu gihugu cyawe cyose zizaridukira. Bazasakiza imidugudu yawe yose yo mu gihugu cyawe cyose, Uwiteka Imana yawe izaba yaraguhaye.

53Uzarya imbuto zo mu nda yawe, inyama z'abahungu bawe n'abakobwa bawe, Uwiteka Imana yawe izaba yaraguhaye ku bwo kugotwa no gusakizwa, ababisha bawe bazagusakiza.

54Umugabo wo muri mwe wadamaraye akarushaho kumenyera kugubwa neza gusa, azarebana imbabazi nke mwene se n'umugore aseguye n'abana be asigaranye bakiriho,

55ye guha n'umwe muri bo ku nyama z'abana be azaba ariye, kuko ari nta cyo asigaranye ku bwo kugotwa no gusakizwa, ababisha bawe bazagusakiza mu midugudu yawe yose.

56Umugore wo muri mwe wadamaraye akamenyera kugubwa neza gusa, utatinyuka no gukandagiza ikirenge ku bwo kudamarara no kumenyera kugubwa neza gusa, azarebana imbabazi nke umugabo aseguye n'umuhungu we n'umukobwa we,

57 ni yo magambo y'isezerano, Uwiteka yategetse Mose gusezeranira n'Abisirayeli mu gihugu cy'i Mowabu, yongewe ku isezerano yasezeraniye na bo kuri Horebu.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help