Umubwiriza 9 - Kinyarwanda Protestant Bible

Ababi n'abeza bagirirwa kumwe

1Ibyo byose nabitekereje mu mutima wanjye kugira ngo mbigenzure, yuko abakiranutsi n'abanyabwenge bari mu maboko y'Imana, n'imirimo yabo ari urukundo cyangwa urwango umuntu nta cyo azi muri ibyo, byose biri imbere yabo.

2Byose kuri bose bibageraho kumwe: amaherezo y'abakiranutsi n'ay'abakiranirwa ni amwe, ay'umwiza uboneye n'ay'uwanduye, ay'utamba ibitambo n'ay'utabitamba, uko umwiza amera ni ko n'umunyabyaha ameze, urahira ameze nk'utinya kurahira.

3Iki ni ikibi cyo muri byose bikorerwa munsi y'ijuru, yuko amaherezo ya byose ari amwe, kandi imitima y'abantu yuzuyemo ibibi, ndetse mu mitima y'abo bakiriho harimo ibisazi, ariko iherezo bazakurikira abapfuye babasangeyo.

4Ufatanya n'abazima bose aba agifite ibyiringiro, kuko imbwa nzima iruta intare ipfuye.

5Abazima bazi ko bazapfa, ariko abapfuye bo nta cyo bakizi kandi nta ngororano bakizeye, kuko batacyibukwa.

6Urukundo rwabo n'urwangano rwabo n'ishyari ryabo, byose biba bishize, kandi nta mugabane bakizeye mu bikorerwa munsi y'ijuru byose, kugeza ibihe byose.

7Igendere wirīre ibyokurya byawe wishimye, kandi winywere vino yawe n'umutima unezerewe, kuko Imana imaze kwemera imirimo yawe.

8Imyambaro yawe ihore yera, kandi mu mutwe wawe ntihakaburemo amavuta.

9Wishimane n'umugore wawe ukunda iminsi yose uzamara ukiriho, ni yo Imana yaguhaye munsi y'ijuru, yose ni iminsi yawe y'impfabusa, kuko ibyo ari byo wagabanye muri ubu bugingo, kandi no mu miruho yawe ugokera munsi y'ijuru.

10Umurimo wawe wose werekejeho amaboko yawe uwukorane umwete, kuko ikuzimu aho uzajya nta mirimo nta n'imigambi uzahabona, haba no kumenya cyangwa ubwenge.

11Nongeye kubona munsi y'ijuru mbona yuko aho basiganwa abanyambaraga atari bo basiga abandi, kandi mu ntambara intwari atari zo zitsinda, ndetse abanyabwenge si bo babona ibyokurya, n'abajijutse si bo bagira ubutunzi, n'abahanga si bo bafite igikundiro, ahubwo ibihe n'ibigwirira umuntu biba kuri bose.

12Erega nta muntu uzi igihe cye, uko amafi afatwa mu rushundura n'inyoni na zo zikagwa mu mutego, uko ni ko abantu na bo bategwa mu gihe cy'amakuba, iyo baguwe gitumo.

13Kandi nabonye ubwenge munsi y'ijuru, bwambereye igikomeye.

14Hariho umudugudu muto urimo abantu bake, maze haza umwami ukomeye arawutera, arawugota awurundaho ibirundo byo kuririraho.

15Nuko habonekamo umukene uzi ubwenge, akirisha uwo mudugudu ubwenge bwe, nyamara nta muntu wibutse uwo mukene.

16Mperako ndavuga nti “Ubwenge buruta imbaraga.” Ariko rero ubwenge bw'umukene burahinyurwa, kandi amagambo ye ntiyumvikana.

17Amagambo y'umunyabwenge avugirwa ahiherereye, aruta urusaku rw'umutware utwara abapfapfa.

18Ubwenge buruta intwaro z'intambara, ariko umunyabyaha umwe arimbura ibyiza byinshi.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help